Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 6 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu mu igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itanu uyu mwaka ukagera ku musozo. Uyu munsi Kiliziya Gatolika irihiza Mutagatifu Bertrand de Garrigues.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1522: Uwitwa
Victoria yashoboye kurokoka impanuka y’ubwato bwa Ferdinand Magellan, ubwo
bwari ahitwa Sanlúcar de Barrameda bugaruka muri Espagne. Ubu bwato bwabaye
ubwa mbere mu kuzenguruka isi.
1939: Mu
ntambara ya kabiri y’isi yose, Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye kugaba ibitero
ku Budage.
1952: Muri
Canada hafunguwe televiziyo yitwa CBFT-TV ari yo ya mbere yari ifunguwe bwa
mbere muri iki gihugu, yafunguriwe mu Mujyi wa Montreal.
1966:Muri
Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, Minisitiri w’Intebe Hendrik Verwoerd wari
warateguye ibikorwa by’ivangura rishingiye ku ruhu rizwi nka Apartheid yishwe
bari mu nama y’inteko ishinga amategeko.
1968: Swaziland
yabonye ubwigenge bwayo, iva ku ngoyi y’Abongereza.
1986: Abagabo
babiri bakora iterabwoba bagabye ibitero byahitanye abantu makumyabiri na babiri
ahitwa Istanbul; aba bakomokaga ahitwa Abu Nidal.
1997: Habaye
imihango yo gushyingura Igikomangoma Diana wo mu Bwongereza iyi mihango
yitabiriwe n’abantu barenga miliyoni ku mugaragaro abandi bagera kuri miliyari
ebyiri na miliyoni magana atanu bayikurikiraniye kuri za televiziyo.
2008: Perezida
wa Türkiye Abdullah Gül yitabiriye umupira w’amaguru biturutse ku butumire bwa
Perezida Serzh Sarkisyan w’igihugu cya Armenie; uru rwabaye uruzinduko rwa
mbere umuyobozi wa Turkiya yitabiriye muri Armenia.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1711: Henry
Muhlenberg, Umudage washinze urusengero rwitwa Lutheran Church muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika.
1869: Walford
Davies, umuhanzi ukomoka mu Bwongereza wahawe akazina ka Master of the King’s
Music.
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:
1974: Otto Kruger, wari umukinnyi wa filime w'Umunyamerika.
2008: Sören Nordin, Umunya-Suède wakoraga imikino yo gusiganwa ku modoka.
TANGA IGITECYEREZO