Inzu y'amagorofa nini iherereye mu Burusiya niyo yaciye agahigo ko guturwamo n'abantu benhi ku Isi bagera ku bihumbi makumyabiri (20.000), irimo ibyumba 3.708, iho kwinjirira no gusohoka 35 harimo na 'Elevator' hamwe na etage 25 zigerekeranije.
Iyi nzu y'amagorofa y'akataraboneka iherereye hafi y'umujyi wa St. Petersbug mu gihugu cy'u Burusiya. Kugeza ubu niyo nyubako ku Isi ituwemo n'abantu benshi cyane kuva mu 2015. Imiryango yo kubamo myinshi irimo icyumba kimwe cyangwa bibiri kandi hari impuzandengo y'ibyumba bigera kuri bine kugeza kuri bitandatu kuri buri igorofa.
Igorofa ya mbere yuzuye ikodeshwa mu bucuruzi bworohereza abantu bayituyemo kandi bigatuma ikibanza kimeze nk'umujyi wacyo kuko abahatuye niho bahahira, bafitemo ibiro byo gukoreramo, resitora, ibyumba bireberwamo filime, ahakorerwa siporo, ku buryo abahatuye ibyo bakenera byinshi barabibona batiriwe bajya ahandi.
Harimo amaduka arindwi y'ibiribwa, ahacururiwa imyambaro, salon eshatu z'ubwiza, ishuri ry'igenga, ahacururizwa ikawa (coffe shops) henshi hamwe n'iposita.
Bongeyeho kandi abahatuye "bigeze kumara igice cy'umwaka batahava" kubera iyi nyubako ifite ibyo bakeneye byose. Ibi byabaye ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, abatuye muri iyu nyubako byaraboroheye kuko ibyo bakeneraga byari hafi yobo bityo guma mu rugo isa nkaho itabagezeho.
Bivugwa kandi ko "nta guhungabana cyangwa urusaku" kuko inkuta ari ndende hagati y'amagorofa.
Umwe mubahatuye yabwiye Reddit ko we n'umuryango we bamaze imyaka umunani bahatuye. Avuga ko ari ahantu heza ho gutura kandi horohera benshi bitewe n'uko ubuzima bwaho bworoshye, byongeye kandi ngo umutekano waho urizewe.
Undi uhatuye yavuze ko iyi nyubako nubwo ituyemo abantu benshi ko yaje ari igisubizo kuko amazu yo hagati y'umujyi wa St.Petersburg ari "ashaje" kandi "ahenze cyane" . Iyi nyubako rero yaje iborohereza mu gutura ahantu heza kandi igiciro cyaho kitari hejuru.
Ariko amacumbi atuyemo ibihumbi by'abaturage azana ibibazo, nk'umuturage umwe uvuga ko imirongo ikora kuri 'Elevator' buri mugoroba ar5i micye bigateza akavuyo.
Nubwo bimeze bityo ariko, abaturage bavuga ko bakunda gutura muri iyi nyubako kubera ko kiborohereza aho giherereye kandi bafite ibyo bakeneye byose muri iyi nzu y'amagorofa.
Inzu y'amagorofa ituwe n'abantu benshi ku Isi bagera ku bihumbi makumyabiri (20,000)
Iherereye mu nkengero z'umujyi wa St.Petersbug mu Burusiya
Ni inzu itangaje cyane kuko ituwemo n'abagera ku bihumbi 20
TANGA IGITECYEREZO