RFL
Kigali

RiFi Models Management yafunguye ishami rishya muri Amerika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/07/2024 7:14
0


Itsinda ry’abanyamideri rya RiFi Models Management ryatagaje ko ryafunguye ishami rishya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizafasha abanyempano batuye mu bihugu by’amahanga.



Nyuma y’amashami ya Kigali, Rubavu, Ruhango na Kayonza, RiFi Models Managemeny yafunguye ishami rishya mu mahanga rigamije gufasha abanyempano kuzibyaza umusaruro no kugera ku nzozi zabo.

Ni ishami rifite ikicaro giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri South Carolina ahitwa Colombia kikaba gifite inshingano zo kwakira no gufasha abafite impano yo kumurika imideri.

N’ubwo iki kicaro giherereye muri South Coralina, ntabwo abazaba abanyamuryango b’iki kicaro cya RiFi Modeling Management ari abaturuka muri USA gusa ahubwo kizafasha abantu batuye mu bihugu by’amahanga hirya no hino.

Kubera kandi ko Amerika ari nini kandi bakaba bazakora imyitozo no guteza impano zabo imbere, ibikorwa byo kwerekana imideri byinshi bazajya babikora mu buryo bw’imbona nkubone kuri murandasi hanyuma bahure mu gihe hateganyijwe igikorwa runaka.

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda, Umuyobozi wa RiFi Models Management, Ri Kon yavuze ko bashyizeho iki kicaro kugira ngo bakomeze bagure intego zabo zo gufasha abanyempano mu kumurika imideri bagura izo mpano zabo.

Yagize ati “Nk’uko icyerekezo n’intego zacu ari ugufasha abanyempano, niyo mpamvu twatekereje no kubatuye mu mahanga byumwihariko abanyarwanda bariyo. Nabo bafite uburenganzira nk’ubwa abandi bose. Ni abanyarwanda kandi bakeneye iterambere.”

Ri Kon yavuze kandi ko n’ubwo batangiranye abamurikamideri bacye muri ibi bihugu, yiteze ko bazakomeza kwiyongera cyane ko amarembo afunguye ku bashaka kwagura impano zabo.

RiFi Models Management ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi, ryatangiranye abamurikamideri 5. Harimo babiri baturuka muri Leta Zunze Ubumwe, 2 baturuka muri Canada ndetse n’undi 1 ukomoka mu Bufaransa.

RiFi Models Management irateganya gukora igitaramo mu mezi minsi iri imbere cyane ko ubwo bakoraga igitaramo mu mwaka ushize bari bavuze ko uyu mwaka wo ugomba kurangira bakoze ibitaramo 2.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND