Sherrie Silver agiye guhuriza abantu batandukanye mu birori byagemuwe kuri Met Gala, bigamije gukomeza gukusanya ubushobozi bwo gufasha Sherrie Silver Foundation.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024 muri Kigali
Convention Center harahurira ibyamamare yaba ibyo mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu bashyitsi bamaze kuhagera harimo
Peter Obi umunyapolitike wo muri Nigeria wahabwaga amahirwe yo kuyobora iki
gihugu mu matora aheruka.
Hari kandi Runtown icyamamare mu muziki nyafurika aho
afite indirimbo zitandukanye yaba ize ku giti cye n'izo yakoranye n’abandi
bahanzi nka Nasty C, Davido na Sarkodie.
Runtown akigera i Kigali yatangaje ko akunda u Rwanda
kandi yishimira kurusura. Yanavuze afata Sherrie Silver
nk’umuvandimwe we.
Byitezwe ko muri ibi birori haboneka ibindi byamamare
mpuzamahanga Sherrie Silver yirinze gutangaza mu kiganiro aheruka kugirana
n’itangazamakuru asobanura Silver Gala.
Ibi birori byatewe inkunga na Mr Eazi na Childish Gambino uza
no gutanga ubutumwa bukwiye binyuze mu mashusho.
Willow Smith umuhanzikazi
ukomoka mu muryango w’ibyamamare Will Smith na Jada Smith, na we yitezweho kuza
gutanga ubutumwa mu buryo bw'amashusho.
Ibi birori biteganijwe ko biza gususurutswa n’abahanzi
barimo Kevin Kade, Alyn Sano, Boukuru n’abana bahuriye muri Sherrie Silver.
Ni mu gihe The Ben, Fred Swaniker, Mr Peter Obi na Masai
Ujiri baza gutanga ibiganiro. Hateganijwe kandi kuza guhemba abambaye neza.
Ku ruhande rwo kwifotoza ku itapi y’umutuku, iki gikorwa
kirayoborwa na Miss Naomie mu gihe muri rusange abashyushyarugamba b’iki
gikorwa ari Arthur Nkusi na Makeda.
Umuziki uraza kuvangwa na DJ Sonia waniyemeje
kuzajya ajya gutanga amasomo yo kuvanga umuziki muri Sherrie Silver Foundation. Araba afatanije na DJ Toxxyk.
Kugeza ubu amatike yose yamaze gushira ku
isoko.Amatike yamaze gushira ku isoko yo kwinjira mu birori byitezweho gutanga ibyishimo bisendereye mu myidagaduro nyarwanda
Runtown nubwo atagaragara ku rutonde rw'abaza kuririmbira abitabira ibi birori, hari amakuru ko ashobora kuza gutungurana
Kevin Kade uri mu bahanzi bafashe umwanya wo kujya gusura Sherrie Silver Foundation aratamira abitabira Silver Gala
Alyn Sano uri mu bahanzikazi bari mu bihe byabo byiza mu Rwanda yiyongereye ku rutonde rw'abaza gutaramira abitabira Silver Gala
TANGA IGITECYEREZO