RFL
Kigali

Ibirori bya 'The Silver Gala' byahurije ibyamamare by’ingeri zitandukanye i Kigali-AMAFOTO YA MBERE

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/09/2024 23:47
0


Muri Kigali Convention Center hateraniye ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba umuziki, imideli, imbyino, politike n’abandi baje gushyigikira igikorwa cya Sherrie Silver Foundation binyuze mu birori bya Silver Gala.



Nk'uko byari biteganijwe none tariki ya 07 Nzeri 2024 muri Kigali hari kubera ibirori bya Silver Gala bigamije kongerera ubushobozi umuryango Sherrie Silver yatangije.

Uyu mukobwa avuga ko afite inzozi zo kubaka ibikorwa byagutse birimo ishuri ry’umuziki, imbyino n'ibindi bijyana n'ubuhanzi.

Muri rusange Sherrie Silver ashimira abakomeje kumufasha mu rugendo rugana kuri izi nzozi.

Muri ibi birori bye, saa kumi n'imwe hari harimo hakorwa imyiteguro ya nyuma, Sherrie Silver n’abana afasha banoza ibyo bateguye.

Nyuma ku isaha ya saa moya gutyo hatangiye igikorwa cyo kwakira abantu ku itapi y’umutuku barimo ibyamamare birumvikana, ariko n’abanyabirori ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Bidatinze abana biyerekanye mu mbyino zitandukanye hatangira gutangwa ibiganiro bidatandukanye. Nk'uko byari biteganijwe harimo ikiganiro cya The Ben, Masai Ujiri, Frank Swaniker na Peter Obi.

Abahanzi bakaba bakomeje kwiyerekana mu bihangano byabo bitandukanye. Ibi birori biyobowe na Arthur Nkusi na Makeda, mu gihe Miss Rwanda 2020 Nishimwe ari we wayoboye igikorwa cyo kunyura ku itapi y’umutuku.Ibirori bya Sherrie Silver byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye kandi akanyamuneza ni koseWabaye umwanya mwiza kandi ku nshuti n'abavandimwe wo kongera guhuza urugwiro Umwe mu basore bagwije ibigwi mu mikino ya Basketball na we yaje gushyigikira Sherrie SilverAbantu byagaragaga ko bamaze igihe bitegura ibi birori kubera imyambaro baserukanye Sandrine Mucyo yongeye guserukana ikanzu y'agatangaza akaba ari umwe mu bamurika kandi bashoye mu ruganda rw'imideliNi ku nshuro ya mbere Silver Gala itegurwa bikaba ari ibirori byagemuwe kuri Met Gala AMAFOTO:Dox Visual-InyaRwanda 

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND