Abantu bamwe bajya bagira intege nke mu rukundo bagatangira guca inyuma abo bakundana cyangwa bashakanye. Akenshi rero hari imyitwarire ugira akaba yakuvumbura utamaze kabiri ariko hari n’abamenya kugira amacenga ku buryo utapfa kumutahura.
Abenshi babikora bagamije gusigasira umubano wabo n’abakunzi babo kuko hari ubwo aba amuca inyuma ariko atifuza kumubura, bigatuma yirinda icyatuma amuvumbura. Dore amwe mu macenga abacana inyuma basigaye bakoresha ngo badafatwa n'abakunzi babo:
1. Guhindura amazina y’undi muteretana muri fone yawe
Abantu bafite abakunzi barenze umwe usanga ikintu cya mbere bitwararika ari amazina babita. Ugasanga yamwise izina runaka rituma ubona ko ari umuntu bakorana bya hafi kandi yubaha kubera ububasha amufiteho. Ibi bituma iyo akunze kumuhagara kenshi bavugana bisanzuye kuko umukunzi we cyangwa umufasha we atabitindaho.
2. Usanga imbuga nkoranyambaga zabo zihora zifunze
Umuntu uca inyuma umukunzi we aba afite impungenge ko rimwe yazajya ku mbuga nkoranyambaga ze bitunguranye agahurirana n’ubutumwa bw’undi mukunzi butamugenewe. Ibi rero bituma ahora afunze izi mbuga kabone n’ubwo ziba ziri muri telefone cyangwa mashine ye bwite.
3. Usanga bafite uburyo bumwe baganiramo
Umuntu uca inyuma umukunzi we usanga abwira uwo wundi ko atazajya amuhamagara mu masaha runaka cyangwa akamubuza kujya amwandikira ubutumwa. Hari n’umubwira ati ‘tuzajya tuvugana ari uko nje kukureba cyangwa ari uko arijye uguhamagaye.’ Aba yanga ko rimwe yazahamagara cyangwa akohereza ubutumwa agasanga siwe ufite fone akaba arafashwe.
4. Ntabutumwa bushobora kumara isegonda muri telephone ye nyuma yo kubusoma
Hari ubutumwa umuntu mukundana akwandikira ukabona ntiwabusiba bitewe n’icyo yakubwiyemo cyangwa amagambo yakoresheje ukumva wajya uhora unyaruka ukongera ukabusoma.
Kimwe mu biranga abantu bajarajara mu rukundo harimo no gusiba ubutumwa bugufi bandikiwe ako kanya akimara kubusoma cyangwa ubwo yanditse akimara kubwohereza atitaye ku magambo meza abugize.
Aba yanga ko igihe runaka undi abeshya ko akunda cyangwa aca inyuma ashobora kuzafata iyo terefone akaba yabusoma bitunguranye. Abonye ko burimo amagambo y’urukundo n’izindi gahunda mupanga n’undi byaba intandaro yo kukureka cyangwa gushyamirana.
5. Gusiba amafoto yabo muri fone zabo cyangwa guhora bafunze ububiko bw’amafoto
Hari abakundana bakumva ko guhorana amafoto y’inshuti zabo muri telephone n’ahandi ha bugufi aribyo bigaragaza ko umwiyumvamo cyane. Abacana inyuma rero ntashobora gutunga ifoto y’uwo abeshya muri fone ye.
Bishobora gutuma uwo afata nk’umukunzi we akunda kuyabona akaba yayibazaho byinshi bigatuma ashaka gucukumbura ngo agire icyo amenya, bikaba inzira yo kugutahura. Aba rero uzasanga bafunga telephone zabo ku buryo nta wayinjiramo atabanje kuyimufungurira.
6. Ntawe baganiriza iby’umukunzi wundi
Ubundi abantu bakundana batewe ishema nabyo usanga babiganiriza inshuti zabo. Abaca inyuma abo bashakanye cyangwa bakundana bo, bagira amayeri yo kuruca akarumira ntagire uwo abwira, ukaba wagira ngo ni umutagatifu wigendera. Aba yanga ko yazamuvamo cyangwa yaba atabyishimiye akaba yamurwanya.
7. Ku bashakanye bamwe bashaka abo bataganira cyane
Usanga ashaka umwe bahura bagasambana gusa bikarangirira aho, umwe utazaza kumubwira ngo nshaka amafaranga yo kwishyura inzu, umwe utazamuhoza kuri ndagukumbuye, kugira ngo atazaza kumushaka iwe agira ibyo amusaba akaba yatuma bamutahura.
8. Bamenya kwisobanura no kwirakaza
Niba umukunzi we agerageje kumutahura, usanga amuha ibisobanuro akamwereka ko nta kibazo, yabona byanze akirakaza akerekana ko banze kumwizera ndetse ko bimubabaje. Abenshi bahita bigarurira imitima y’uwabahataga ibibazo akaba ari we utangira gusaba imbabazi, akumva koko yarengereye.
9. Bamenya gupanga gahunda zabo mbere yo kuzikora
Iyo azi ko ari buhure n’umukunzi we wundi, ntatuma umugore we cyangwa umugabo we amubaza ngo watinze he. Amenya kubipanga kare akitanguranwa agahimba ahantu humvikana agiye cyangwa aza kunyura avuye mu kazi.
Hari uwo uzasanga avuga ati ‘ndanyura ku bitaro hari umwana twiganye urwaye, ndajya mu kimina, nahuye n’inshuti yakera angurira agacupa n’ibindi.’
Abenshi mu bacana inyuma usanga batanafite gahunda yo kugenda burundu ahubwo akaba abikora ariko adashaka gutakaza umukunzi runaka, ni cyo gituma bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka amayeri yo gukoresha ngo badatahurwa.
TANGA IGITECYEREZO