Kigali

Ibintu 5 ugomba kuganiraho n'umukunzi wawe mbere yo kurushinga

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:14/01/2025 10:41
0


Gushinga urugo ni kimwe mu byemezo bikomeye abakundana bafata. Mbere yo gufata icyo cyemezo, ni ingenzi ko mwembi mwumvikana ku cyerekezo mufite n'ibyo mwifuza mu buzima bwanyu. Kubwizanya ukuri ku by'ingenzi mu buzima bwanyu bizabafasha kubaka umusingi ukomeye no gushyiraho ishingiro ry'urugo rwiza.



Dore ibintu 5 by'ingenzi ugomba kuganiraho n'umukunzi wawe mbere yo gushinga urugo nk'uko byagaragajwe n'abahanga mu by'imibanire.

1. Imyitwarire ku bijyanye n'Imicungire y'Imari: Amafaranga ni kimwe mu bintu bitera impagarara n'amakimbirane mu mibanire, bityo ni ngombwa kuganira ku micungire y'imari mbere yo gushakana. Mugomba kuganira ku buryo mwembi mukoresha amafaranga, niba muzahuza konti, niba muzasezerana ivangamutungo, cyangwa niba muzahitamo gusezerana ivangura mutungo. 

Ni ngombwa kandi kuganira ku nguzanyo, uko muzizigama, uko muteganya gucunga amafaranga, ndetse n'intego zanyu. Kumva uburyo uwo mukundana akoresha amafaranga bizabafasha gukumira amakimbirane no gushyiraho uburyo bwo gucunga imari muzakoresha.

2. Abana muteganya kuzabyara n'uburere muzabaha: Niba mushaka gushinga urugo, ni ngombwa kuganira ku byerekeye abana. Mugomba kuvuga niba mwifuza kuzagira abana, umubare w'abana mwifuza kubyara, n'igihe muzababyarira. 

Ikindi kandi, mugomba kuganira ku buryo bwo kubareka no kubitaho. Ibi birimo gufata ibyemezo ku bijyanye n'uburere, imyitwarire, n'uburyo bwo gutegura uko muzita ku buzima bw'abo muzabyara. Kuganira ku muryango mwifuza bizabafasha mu gutegura neza inshingano zo kurerera abana hamwe.

3. Intego za buri wese: Burya intego za buri wese mu buzima zigira ingaruka zikomeye ku mubano wanyu. Ni ngombwa kumenya niba intego z'umwe zihuza n'iza mugenzi we. 

Mugomba kuganira ku ntego mufite mu buzima bwanyu n'inzozi za buri wese, harimo ibyo buri wese ashaka kugeraho, n'uburyo muzahuza inshingano zanyu, intego mufite ndetse n'umuryango. Ibi bizabafasha kumenya niba intego zanyu zihuza cyangwa niba hazabaho gushyira hamwe.

4. Imico n'imyemerere ya buri wese, kumvikana ku mico n'imyemerere ni ingenzi mu mubano w'abashakanye. Mugomba kuganira ku mico yanyu y'ibanze, harimo ukwemera, imyemerere mu by'iyobokamana, n'ibitekerezo ku by'ubuyobozi. 

Kutumvikana kuri izi ngingo bishobora gutuma habaho ibibazo, bityo rero gusobanukirwa no kubaha imyemerere y'undi bizabafasha kwirinda amakimbirane no kubaka umubano wihariye. Kuganira ku mico yanyu bizabafasha kandi kumvikana ku byemezo by'ingenzi mu buzima, nk'uburyo bwo kurera abana.

5. Uburyo bwo gukemura amakimbirane, buri muryango uwo ari wo wose usanga uhura n'ibibazo by'amakimbirane rimwe na rimwe. Uburyo bwo gukemura amakimbirane no kuganira mu bihe bikomeye bigira uruhare runini mu buzima ndetse n'umubano wanyu. 

Mugomba kumenya uburyo umwe muri mwe yitwara mu bihe by'amakimbirane. Ese umwe muri mwe arakara vuba? Ni gute mwitwara mu bihe mwarakaranyije? Gushaka uburyo bwo gukemura amakimbirane no gushyiraho uburyo bwo kuganira neza bizafasha gukumira ibibazo mu buryo bwiza kandi no kubungabunga imbaraga z'umubano wanyu.

Kuganira kuri izi ngingo mbere yo gushakana bizafasha kubaka icyizere, gusobanukirwa neza ibyo mugenzi wawe akunda, no kubahana, dore ko ari bimwe mu bintu by'ingenzi bikomeye mu mubano uhamye kandi uhoraho. 

Gufata umwanya wo kuganira ku ngingo z'ingenzi bituma habaho gukomeza ubusabane bwanyu mu gihe muzaba muri gutegura ubuzima bwanyu mu gihe muzaba mwarabaye umwe. Kuganira kuri izi ngingo bizabafasha gutangira ubuzima bw'abashakanye mufite icyerekezo mwumvikanyeho kandi mufite umubano ukomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND