Kigali

MBIKOMEZE?: Ndashaka kwihimura ku musore dukundana wanciye inyuma

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:13/01/2025 15:31
1


Umukobwa w’imyaka 24 arashaka kwihimura ku musore w’imyaka 30 wamuciye inyuma, nyuma yo gusanga umusore yarakoresheje amanyanga menshi mu kumubeshya no kumuca inyuma.



Nk’uko umukobwa abivuga, uyu musore akora amanyanga akamubeshya ko ari ku kazi cyangwa ko afite ingendo  n’inshuti ze, nyamara agiye kuryamana n’abandi bakobwa. Yasanze afite konti ye ya rwihishwa ku mbuga nkoranyambaga, iyi ayifashisha mu manyanga yo kugaragaza ko aryohewe n’ubuzima bwo kuba umusore, nyamara ntagaragaze ko afite umukunzi. 

Ibi byose byaramubabaje cyane, bituma ashaka uburyo yamwihimuraho mu rwego rwo kumwereka akababaro yamuteje. Umukobwa yateguye umugambi wo kujya kuri resitora aho inshuti magara y’uyu musore ikorera, akiyambika imyenda imureshya, maze agasaba ko uwo musore amuherekeza, yamushyitsayo bagakorana imibonano mpuzabitsina, kandi amakuru akagera ku musore kugira ngo yumve uko kubabazwa bimera. 

Gusa inshuti ze zirimo kumugira inama yo kureka uwo mugambi mubisha, undi agatsimbarara avuga ko kumwihimuraho byamwongerera icyizere.

Deidre itsinda ry’abajyanama bakorera kuri The Sun, bamugiriye inama yo kudakomeza uyu mugambi kuko wamusigira ibikomere kurushaho. Bamusabye gutandukana n’uwo musore burundu, agahagarika gukomeza gutumanaho n’uwo musore mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo no kureba amafoto ye kuri za konti ze z’imbuga nkoranyambaga. Ibi byamufasha gukomeza kwiyubaka no kubaka ahazaza he hakaba heza. 

Deidre basoje bamwibutsa ko ”gusubira inyuma bishobora gutuma yiyangiriza icyizere”, bityo bamugira inama yo gukora ibyo abona ko bifite agaciro harimo kwiyitaho, gusabana n’inshuti, no gutekereza ku hazaza he hadashingiye ku marangamutima y’uburakari”. 

Ikindi yahisemo kumwoherereza inyandiko y’itwa: ”Addictive Love (Urukundo rwangiza)” kimwe n’abandi bafite ibibazo nk’ibi ishobora kubafasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire anita19 hours ago
    Wakwiyubashe wowe iba itiyubaha nawe ugiye kumwigana urahimande.Agaciro kawe ntikarenze cyane ibyo agukorera uzamureke uzabonundi ukubaha hokwigana ibyo agukorera.Azakire Yesu mubuzima bwawe azaguha agaciro utazabona kumuntu uwariwe wese



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND