Umukunzi wanjye tumaranye imyaka 12 yahisemo kurara mu cyumba cy’abashyitsi, ambwira ko atagishaka ko dukomeza umubano ndetse arateganya kwimukira mu nzu ye nshya kandi ndumva bingoye kubyakira nkomeza kumukunda cyane kandi ntinya kuba njyenyine.
Umugabo w’imyaka 40, twari tumaranye imyaka 12 mu rukundo, yahisemo kwigira mu cyumba cy’abashyitsi, avuga ko urukundo rwe rwarangiye. Arashaka ko dutandukana, ariko sinumva impamvu yansize kandi nta kibazo nzi gihari "Partner fallen out love moved spare room".
Ndi umugore w’imyaka 36, kandi twari tubanye neza. Twagishwaga inama na benshi, tukagaragara nk’umuryango w’intangarugero. Nta na rimwe twigeze tugirana amakimbirane. Twakomezaga kugirana ibihe byiza, dutera urwenya, tugasohokana tukanakomeza kubana nk’ibisanzwe.
Ariko umunsi umwe, yatangaje ko atakibona ibyishimo muri twe, avuga ko ndi inshuti ye magara ariko atagishaka kubana nanjye. Yambwiye ko iyi myanzuro imugoye ariko ari ngombwa, ndetse byanamushegeshe umutima. Ubu arateganya kwimukira mu nzu ye nshya, kandi ndumva bingoye kubyakira nkomeza kumukunda cyane kandi ntinya kuba njyenyine.
Ibyo ambwiye bituma ndushaho kwiheba nkumva ko ari we wampaga agaciro nkakomeza gutekereza ko ntaho mpagaze kubera imiterere yange ishobora kuba itanyuze amaso ye akaba ariyo mpamvu ashaka ko dutandukana ariko nabyo n’ibyo ndimo kwibwira kuko ntagihamya yabyo mfite sinzi impamvu ashaka ko dutandukana.
Inama, gutandukana nk’uku bibaho mu buryo butunguranye ni ibintu bigorana kubyakira kandi bishobora gutera agahinda kenshi, ukamera nk’uwabuze umuntu w’ingenzi mu buzima. Gushaka ubufasha mu biganiro by’imibanire cyangwa gusoma ibitabo bizagufasha
kongera kwiyakira Reba inyandiko “Mending a Broken Heart na Raising
Self-Esteem".
TANGA IGITECYEREZO