Kigali

Abahanzikazi 10 bakize kurusha abandi muri Afurika mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/07/2024 12:03
1


Ku Mugabane wa Afurika hari abahanzikazi bahiriwe n'umuziki babona agatubutse kurusha abandi bitewe n'uko babyaje umusaruro amafaranga bakuye mu muziki.



Abahanzi muri Afurika ndetse no ku Isi yose ntabwo banganya ubushobozi nk'uko n'imiziki bakora itaba iryoshye kimwe bitewe n'amatwi y'abayumva  ubudasiba.

Muri Afurika hari abahanzi  bahakorera umuziki cyangwa hanze yayo  ariko bafite inkomoko muri  uyu Mugabane. Aba nubwo biganjemo igitsina gabo cyane, gusa hari abakobwa/abagore babashije gukora umuziki bakamamara ukanabakiza.

Icyakoze nubwo hari abahanzikazi bitwa ko aribo bakize cyane, urebye umutungo wabo ukawugereranya n'uwabahanzi b'abagabo bakize harimo itandukaniro rinini cyane.

Urugero ni uko kugeza ubu umuhanzikazi muri Afurika ukize cyane ari Tiwa Savage utunze Miliyoni 15 z'Amadolari, mu gihe umuhanzi w'umugabo ukize muri Afurika  ari Youssou N'Dour wo muri Senegal utunze Miliyoni 147 z'amadorali .

Amwe mu mafaranga ndetse n'umutungo aba bahanzikazi bafite, akomoka mu muziki nubwo haba hari ibindi bikorwa bafatanya no gukora umuziki ariko bikabinjiriza amafaranga.

Urutonde rw'abahanzikazi bakize cyane muri Afurika mu 2024:

1. Tiwa Savage

Umuhanzikazi Tiwatope Omolara Savage ukomoka muri Nigeria umaze kwigarurira imyidagaduro y'Isi, niwe uyoboye abandi mu butunzi. Uyu mugore w'imyaka 44 usigaye yaraninjiye muri Sinema, kugeza ubu ni we muhanzikazi ukize cyane kurusha abandi muri Afurika n'umutungo wa Miliyoni 15 z'Amadolari.

2.Oumou Sangare

Uyu muhanzikazi Oumou Sangare usanzwe ari n'umucuruzi, ni umwe mu bamaze igihe mu muziki mu gihugu cya Mali. Amaze gukora album 6 ndetse amaze gutwara ibihembo byinshi mpuzamahanga hamwe na Grammy Award yatwaye mu 2022. Sangare atunze Miliyoni 12 z'Amadolari.

3. Akothee

Esther Akoth Akothee niwe muhanzikazi ukize cyane kurusha abandi muri East Africa, ari ku mwaya wa 3 mu bahanzikazi bakize ku rwego rwa Afurika. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Kenya asanzwe afite kompanyi yitwa 'Akothee Safaris' y'ubukerarugendo. Akothee afite Miliyoni 11 z'Amadolari.

4. Zahara

Umuhanzikazi w'indirimbo ziramya Imana, Bulelwa Mkutukana wamamaye ku izina rya Zahara ukomoka muri Afrika y'Epfo, niwe uri ku mwanya wa Kane. Igitangaje nubwo hashize amezi 7 yitabye Imana ngo ntibimubujije kuba yarasize umutungo wa Miliyoni 9 z'Amadolari.

5. Vanessa Mdee

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania watangiye umuziki mu 2009, yagiye akundwa mu ndirimbo nka 'Sisi', 'Me and You', 'Cash Madame' n'izindi. Kugeza ubu asigaye yibera muri Amerika ari naho akorera ibikorwa by'umuziki. Vanessa atunze Miliyoni 9 z'Amadolari.

6. Angelique Kidjo

Benshi bamwita 'Umwamikazi w'umuziki gakondo nyafurika', Angelique Kidjo uri mu bahanzikazi ba mbere muri Afrika batwaye ibihembo bya 'Grammy Awards', ari no mu bamaze igihe kandi bubashywe mu gihugu cya Benin. Ku myaka ye 64, Kidjo atunze Miliyoni 8 z'Amadolari.

7. Tinashe

Umubyinnyi kabuhariwe akaba n'umuhanzikazi Tinashe Kachingwe ukomoka muri Zimbabwe gusa akaba yibera muri Amerika. Yamamaye mu ndirimbo nka '2 On', 'Company' n'izindi. Yagiye akorana n'ibyamamare nka Drake, Chris Brown, Britney Spears n'abandi. Tinashe atunze Miliyoni 7 z'Amadolari.

8. Salma Sky

Umuhanzikazi Salma Sky ukomoka muri Zambia, yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Nshibe', 'Kutamwisha' n'izindi. Uretse umuziki, Salma Sky asanzwe akora ibikorwa by'ubuvugizi ku kiremwa muntu byanatumye Umuryango w'Abibumbye  umugira Ambasaderi. Kugeza ubu Salma Sky atunze Miliyoni 6 z'Amadolari.

9. Yemi Alade

Bamwe bamwita 'Mama Africa' nk'uko nawe akunze kwiyita. Yemi Alade uri mu bahanzikazi bo muri Nigeria bakunzwe, ni numwe mu bahanzikazi bagize uruhare mu kuzamura ijyana ya Afro Beat. Magingo aya Yemi atunze Miliyoni 5 z'Amadolari.

10. Khadja Nin

Umuhanzikazi Khadja Nin ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bamaze igihe mu muziki w'iki gihugu. Uyu kandi abifatanya no gukina filime, byumwihariko azwiho kuba ariwe muhanzikazi muri Congo uzi gufatanya injyana 2 mu ndirimbo imwe. Khadja Nin atunze Miliyoni 4 z'Amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ipussi6 months ago
    Kosora kadja nin numurundi,



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND