RURA
Kigali

Yashyinguye umwana we ari muzima

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:9/02/2025 20:04
1


Abaturage bo mu gace ka Makueni ko muri Kenya, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umubyeyi w’umugore yakoze igikorwa cy’ubunyamaswa, agafata umwana we wari umaze umunsi umwe gusa avutse, akamushyingura ari muzima.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital, ivuga ko umwana wari washyinguwe yaje gutabarwa nyuma y’uko abaturanyi baketse ko hari ikitagenda, maze bagatabaza ubuyobozi bw’Akarere, bavuga ko uwo mugore yashyinguye umwana we ari muzima.

 Nk'uko umuyobozi w'akarere, Francis Kaluma, yabitangaje, yavuze ko Akarere kamenye amakuru kayahawe n’abaturanyi batabazaga bavuga ko umwana w’uruhinja ashobora kuba ari mu mazi abira, ndetse bakeka ko nyina yaba yamushinguye ari muzima.

 Yagize ati "Abaturage batubwiye ko umugore aherutse kubyara, kandi ko yashyinguye umwana we ari muzima. Twahise tujya muri urwo rugo, tubaza aho umwana ari, twatunguwe no gusanga koko yamushinguye mu rugo rwe, umwana twasanze agihumeka.”

 Umuyobozi w’Akarere yatangaje ko umwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Sultan Hamud kugira ngo yitabweho n’abaganga, nyamara nubwo hakozwe ibishoboka byose ngo arokorwe, yaje kwitaba Imana, akaba yapfuye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025.

 Nyina w'uyu mwana hamwe na nyirakuru batawe muri yombi, ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Salama, aho iperereza rikomeje kugira ngo baryozwe ibikorwa byabo.

Iyi nkuru yateye impagaraga mu gace kose ikaba yababaje abaturage cyane, bavuga ko batiyumvisha cyaba cyateye uwo mubyeyi kwihekura.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dushimiyumukiza fabrice 1 month ago
    Nitwa Fabrice nkaba mpererey ikabuga mubyukuri ndumusore wimyaka 30 nibiro 82 ndifuza umukobwa uri tayali kubaka urugo byanyabyo akaba arihejuru yimyaka 24 mutubwire murakoze cyane whtsp Call 0782768122 NB kubawarasoje kwiga Email ✉️ fabricedushimiyumukiza96@gmail.com



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND