Habimana Joseph wamamaye nka Producer Knox Beat yatangaje ko nyuma yo gukora kuri Album ‘Plenty Love’ ya The Ben, asigaranye imishinga irimo na Album ya munani ya King James, iya Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula ndetse n’iz’abandi banyuranye.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, nyuma y’uko agize uruhare ku ndirimbo zirindwi (7) ziri kuri Album ya The Ben yakozeho mu gihe cy’umwaka umwe, biturutse ku bushobozi The Ben yamubonyemo nyuma yo gukora indirimbo ‘Closer’ yakoreye Uncle Austin ndetse na Yvan Buravan.
Knox Beat yavuze ko gukorera abahanzi bakuru nka Producer bituma yaguka mu rugendo rwe rwo gutunganya indirimbo, ndetse bakabasha kumuhuza n’abandi.
Yasobanuye ko yakoze kuri Album ya The Ben, ari no gukora ku ndirimbo zizaba ziri kuri Album ya Munani ya King James, ndetse n’izindi zizaba ziri kuri EP ya King James.
Ati: “Gukorana na ‘Producer’ Album ikarangira ntabwo ari ibintu biba byoroshye, bisaba ‘discipline’ n’ibindi. Urabizi ko kenshi bajyaga badushinja ngo aba Producer turabura, urabizi rero gukorana n’umuhanzi Album mukayirangiza, ntabwo biba byoroshye.”
Arakomeza ati “Kuri Album ya Social Mula hariho indirimbo nk’eshanu ndi gukoraho, hari na Juno Kizigenza mfitiye indirimbo enye, mfite imishinga myinshi, mfite indirimbo n’abandi bahanzi, urabizi King James dusanzwe dukorana mufitiye indirimbo zirenga 10 ashatse yakora Album.”
Mu ntangiriro za Mutarama 2025, ni bwo Social Mula yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya Kabiri yise ‘Confidence’, iriho indirimbo 12 zitigeze zijya hanze. Ni Album iriho indirimbo z’urukundo, ndetse n’imwe yo kuramya no guhimbaza Imana.
Knox Beat anavuga ko Album ya King James yakozweho na bandi ba Producer, ndetse mu mishinga abitse harimo n’indirimbo yakoranye n’umuraperi Riderman. Muri rusange, Knox Beat avuga ko mu kabati ke abitsemo indirimbo zirenga 60 yakoze mu bihe bitandukanye.
Knox Beat, amazina ye nyakuri ni Habimana Joseph, ni umu-producer w'umunyarwanda ukorera umuziki mu Mujyi wa Kigali. Yavukiye mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo.
Yamenyekanye cyane mu gutunganya indirimbo zitandukanye z'abahanzi bakomeye mu Rwanda, cyane cyane muri Monster Records ya DJ Zizou.
Mu byo yakoze harimo indirimbo nka "Kadance" ya Yvan Muzik na Uncle Austin, "Ngirente" ya Amalon, "Ibanga" ya Zizou na Christopher Muneza, "Ngufite ku mutima" ya Bushali na The Ben, na "Nyibutsa" ya Adrien Misigaro na Miss Dusa.
Mu buzima bwe bwite, Knox Beat yambitse impeta umukunzi we Akamikazi Bernice ku itariki ya 1 Mutarama 2021, maze basezerana imbere y'amategeko ku itariki ya 25 Werurwe 2021 mu Murenge wa Nyakabanda, Umujyi wa Kigali.
Mu mwaka wa 2024, Knox Beat yakoze indirimbo esheshatu zigize album "Icyumba cy’amategeko" ya Bull Dogg na Riderman, aho injyana y'izi ndirimbo yacuzwe na IntheCity, amajwi agafatwa na Knoxbeat, akaba ari nawe wazinonosoye.
Knox
Beat akomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry'umuziki nyarwanda binyuze
mu gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye.
Knox Beat yatangaje ko ari gukora ku mishinga y’indirimbo z’abahanzi barimo King James na Social Mula
Social
Mula aherutse gutangaza integuza Album ye nshya nyuma y’igihe cyari gishize
atumvikana mu muziki
King James nawe ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye ya Munani amaze igihe ari gukoraho
Social Mula aherutse kugaragaza urutonde rw'indirimbo zigize Album ye yise 'Confidence'
KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KNOX BEAT
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMOLA' IRI MU ZIGIZE ALBUM YA SOCIAL MULA
TANGA IGITECYEREZO