Kigali

Ikipe yakoze agashya yikura mu kibuga umukino utarangiye nyuma yuko itsinzwe penariti itavuzweho rumwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/02/2025 8:26
0


Ikipe ya Adana Demirspor ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Turukiya yakoze agashya yikura mu kibuga umukino urasubikwa nyuma y'uko itewe penariti itavuzweho rumwe n'ikipe ya Galatasaray.



Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025. Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 12 ikipe ya Galatasaray iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona kugeza ubu muri Turukiya yahawe penariti ku ikosa Dries Mertens yakorewe na Semih Guler.

Iyi penariti yatewe na Alvaro Morta uheruka kwerekeza muri iyi kipe ku intazanyo avuye muri AC Milan arayinjiza ndetse kiba n'igitego cye cya mbere atsinze kuva yayigeramo muri shampiyona.

Aha benshi berekanye ko itari penariti bijyanye nuko uyu mukinnyi Adana Demirspor atari yakoze kuri uyu mukinnyi wa Galatasaray ahubwo ko yigushije.

Bigeze ku munota wa 34 ubwo hari umukinnyi warimo aritabwaho witwa Yusuf Barasi, umutoza wa Adana Demirspor witwa Mustafa Alper Avci yabwiye abakinnyi be bose ko bava mu kibuga bitewe nuko bibwe, itari penariti.

Bavuye mu kibuga maze nyuma n'abakinnyi ba Galatasaray bigenda uko ndetse n'abasifuzi bafata uwo mwanzuro. Nyuma y'iminota micye abafana bari muri sitade bahise batangarizwa ko umukino usubitswe.

Nyuma y'ibi, uwahoze ari Perezida wa Adana Demirspor witwa Metin Korkmaz yavuze ko biriya babikoze barwanya abasifuzi, batabikoze barwanya Galatasaray.

Kugeza ubu nta kintu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Turukiya riratangaza kuri iki gikorwa, gusa amahirwe menshi ni uko iyi kipe izaterwa mpaga ndetse ikazafatirwa n'ibindi bihano bikomeye.

Kugeza ubu Adana Demirspor iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 5 gusa mu mikino 21 imaze gukina.

Ikosa ryatanze penariti 

Abakinnyi ba Adana Demirspor bava mu kibuga 

Ubwo umutoza wa Adana Demirspor yabwiraga abakinnyi be kuva mu kibuga 

Alvaro Morata yishimira igitego yatsinze kuri penariti 

Umusifuzi watanze penariti itavuzweho rumwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND