Abaturage bo mu Burasirazuba bwa Cape Town baguye mu kantu nyuma y’uko habaye ibyo bise “amahano” aho umusaza w’imyaka 54 yarasiwe mu muhango wo gushyingura umwana we w’umuhungu ahita apfa, ariko abaturage nabo bihimuye bica ukekwaho kuba ari we wishe uwo musaza.
Polisi yo mu burengerazuba bwa Cape Town yatangiye iperereza ryimbitse nyuma yo kumenya amakuru y’ibyabaye, yanatangaje ko umusore w’imyaka 26 ukekwaho icyaha yaje gufatwa n’abaturage baramukubita bikabije kugeza apfuye, abaturage bavuga ko batazihanganira inkozi z’ibibi kandi ko bazakora ibishoboka byose bakicungira umutekano.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Eye Witness News ivuga ko, umuvugizi w'intara ya SAPS, FC Van Wyk yavuze ko ibi bikorwa by’uwicanyi byatwaye ubuzima bw’abantu babiri aribo, umusaza wiciwe mu muhango wo gushyingura umwana we ndetse n’ukekwaho kumwica, bwabaye ku wa gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025.
Polisi yatangaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abaturage bari bahari ubwo byabaga, bugaragaza ko byose byabaye ubwo nyakwigendera yari yitabiriye umuhango wo gushyingura umuhungu we kuwa gatandatu, mu gihe umuhango wari urimbanyije ukekwa yamurashe amasasu menshi mu mutwe maze aramukomeretsa bikabije, ahita apfa.
Bavuga kandi ko ukekwa akimara kubona ko abaturage bamubonye, yahise yiruka agerageza gukiza amagaraye. Ariko byamubereye iby’ubusa kuko abaturage bamwomye inyuma maze baramufata batangira kumukubita n’umujinya mwinshi kugeza ashizemo umwuka.
TANGA IGITECYEREZO