Kigali

Ed Sheeran yahagaritswe na polisi ubwo yari atangiye kuririmbira mu muhanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/02/2025 13:52
0


Ed Sheeran yahagaritswe na polisi mu Buhinde arimo kuririmbira mu muhanda kuko nta burenganzira yari afite ariko yakomeje ibitaramo.



Umuhanzi w'icyamamare w'Umwongereza, Ed Sheeran, yahagaritswe n'inzego z'umutekano ubwo yari atangiye kuririmbira mu muhanda mu mujyi wa Bengaluru mu Buhinde ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025.

Polisi yavuze ko yari atangiye igitaramo nta burenganzira abifitiye, kandi ko byashoboraga guteza umuvundo muri ako gace kazwiho kugira abantu benshi.

Iki gikorwa cyabereye muri Church Street, ahantu hazwi cyane ku bucuruzi no kwidagadura. Ed Sheeran yari yatangiye kuririmba indirimbo ye ikunzwe cyane "Shape of You", maze polisi ihita imuhagarika, imusaba guhagarika igitaramo kuko nta byangombwa yari afite byo gukorera igitaramo aho hantu.

Nyuma y'aho, Shekar T Tekkannanavar, umuyobozi wa polisi ya Bengaluru, yasobanuye ko impamvu bahisemo kudakomeza icyo gitaramo ari uko Church Street isanzwe ifite ubucucike bw'abantu bwinshi, bityo igitaramo cyashoboraga guteza ikibazo ku mutekano rusange.

Nyuma yo guhagarikwa, Ed Sheeran yanyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, avuga ko we n'itsinda rye bari bafite uburenganzira bwo gukorera igitaramo aho hantu, ahubwo ko habayeho ikibazo cy'itumanaho hagati yabo n'inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati: "Twari dufite uburenganzira bwo kuririmba mu muhanda, ni yo mpamvu twahisemo aho hantu. Byari byateguwe mbere, ntabwo twari tuje gutungurana gusa. Nta kibazo, tuzabonana mu gitaramo nijoro."

BBC ivuga ko nubwo iki kibazo cyabaye, Ed Sheeran yakomeje gahunda ye yo gutaramira muri Bengaluru nijoro ry'icyo cyumweru, aho yishimiwe n'abafana benshi. Uyu muhanzi ari mu rugendo rw'ibitaramo mu Buhinde aho yaramaze gutaramira mu mijyi nka Pune, Hyderabad na Chennai, kandi ateganya gukomereza mu mijyi ya Shillong na Delhi.

Iyi nkuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana ba Ed Sheeran bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iki gikorwa. Bamwe banenze icyemezo cya polisi, bavuga ko yamubujije uburenganzira bwo kwidagadura n'abakunzi be, mu gihe abandi bavuze ko amategeko yaho agomba kubahirizwa kugira ngo hatabaho umutekano muke.


Ed Sheeran yahagaritswe n'inzego z'umutekano ubwo yari atangiye kuririmbira mu muhanda


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND