RFL
Kigali

Umukino wa mbere Mbappe azakinira Real Madrid ashobora kuzawegukanamo igikombe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/07/2024 11:14
0


Mu minsi ishize ni bwo Mbappe yageze ku nzozi ze zo gukinira Real Madrid. Nubwo atari kumwe na bagenzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pre Season, biramuha amahirwe ko umukino wa mbere ashobora gutwara igikombe gikomeye i Burayi.



Kylian Mbappe wavuye muri Paris Saint-Germain akajya muri Real Madrid, benshi bakumbuye kumubona mu kibuga yambaye umwambaro wa Real Madrid, ayishakira ibitego nk'uko byahoze mu nzozi ze.

Real Madrid yo yamaze kumutangaza nk'umukinnyi wayo mushya, gusa ategerejwe mu kibuga nyuma ya Pre Season. Mbappe ntabwo ari kumwe na bagenzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Real Madrid yiteguye gukina imikino ya gicuti na Milan AC, FC Barcelona na Chelsea.

Biteganyijwe ko azatangira imyitozo muri Real Madrid ku itariki 7 Kanama 2024, aho azazana na Eduardo Camavinga, Aurelien Tchouameni na Ferland Mendy bari kumwe mu mikino ya Euro ubwo bafashaga u Bufaransa.

Nyuma y'uko Mbappe azagaruka mu myitozo ku itariki 7 Kanama, ategerejwe mu kibuga ku itariki 14 Kanama 2024 ubwo Real Madrid izaba ikina na Atlanta mu mukino wa UEFA Super Cup.

Mu gihe Real Madrid yakwegukana igikombe cya UEFA Super Cup, yaba ari amahirwe n'amateka kuri Kylian Mbappe kubera ko umukino we wa mbere yaba akiniye Real Madrid, yaba yegukanye igikombe gisumba ibindi bikinwa n'amakipe asanzwe i Burayi. 


Kylian Mbappe ashobora kuzegukana igikombe ubwo azaba akinnye umukino wa mbere muri Real Madrid 


Abakunzi ba Real Madrid bategereje kubona Mbappe ari kubakinira 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND