RFL
Kigali

Oprah Winfrey yashyize umucyo ku byavugwaga ko aryamana n'umugore mugenzi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/07/2024 9:52
0


Umuherwekazi Oprah Winfrey akaba n'icyamamarekazi kuri televiziyo, yateye utwatsi ibyari bimaze igihe bivugwa ko ari umu 'Lesbian' kandi ko aryamana n'inshuti ye magara Gayle King.



Kubakurikirana hafi imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazi inkuru nyinshi zagiye zitangazwa ku muherwekazi Oprah Winfrey ko aryamana n'abo bahuje igitsina (Lesbian), byumwihariko ni kenshi byavuzwe ko aryamana n'umunyamakuru Gayle King usanzwe ari inshuti ye. Byavugwaga ko umubano wabo warenze uwubushuti busanzwe ukagera n'aho baryamana.

Ibi byose nibyo Oprah Winfrey yagarutseho birambuye arikumwe na Gayle King uzwi cyane mu bigariniro bya televiziyo mpuzamahanga ya CBS. Aba bombi bakaba babivugiye mu kiganiro batumiwemo n'umuherwekazi Melinda Gates wahoze ari umugore wa Bill Gates, cyitwa 'Moments That Make Us Podcast'.

Melinda French Gates akaba yasabye Oprah Winfrey kuvuga ukuri niba aryamana n'abo bahuje igitsina kandi afite umugabo. Oprah nawe yahise amusubiza ati: '''Kuva kera ubuzima bwanjye nakunze kubushyira hanze, ibyiza n'ibibi nabisangije abantu, nta narimwe nigeze mpisha uwo ndiwe. Rwose njyewe nkunda abagabo gusa, sinigeze na rimwe ryamana n'umugore mugenzi wanjye''.

Oprah Winfrey w'imyaka 70 yongeyeho ati: ''Mbaye ndi umu-Lesbian ntabwo nabihisha kuko ntibiteye isoni, birababaje kuba abantu bumva ko nabeshya ku bijyanye n'amahitamo yanjye ku bo turyamana cyangwa dukundana''. 

Ubwo Melinda Gates yababazaga icyo batekereza kuba hari amakuru avugwa ko bombi baryamana kandi bizw iko basanzwe ari inshuti magara, Gayle King w'imyaka 69 yasubije aseka ati: ''Oprah twabaye inshuti kuva tukiri batoya, niwe wanciriye inzira yo kwinjira mu itangazamakuru no kwandika ibitabo, ntabwo umubano wacu ari uwo kuryamana ahubwo turi abavandimwe kandi dufashanya muri byose''.

Oprah Winfrey, umugore w'umwirabura wa mbere ukize ku Isi, yasubije ati: ''Nk'uko natangiye mbivuga, nta na rimwe ndakora imibonano mpuzabitsina n'umugore mugenzi wanjye. Iyaba nanabikora sinabikorana na Gayle kuko mubona nka murumuna wanjye. Nubwo benshi babifata nk'urwenya ariko birambabaza kuba hari abatekereza ko turyamana''.

Ubwo Melinda Gates yabazaga Oprah Winfrey impamvu avugwaho ibyo kuryamana n'abagore bagenzi be, yasubije ati: ''Sinzi niba hari ikintu na kimwe kuri njye cyerekana cyangwa kivuga ko nkunda abagore bagenzi banjye ku buryo abantu baba aricyo baheraho babivuga, gusa nizera ko buri kintu cyose bambeshyera baba bashaka kwanduza isura yanjye kuko hari benshi batishimira uwo ndiwe n'ibyo nagezeho''.

Hari hashize igihe bivugwa ko Oprah Winfrey aryamana n'inshuti ye Gayle King

Mu kiganiro batumiwemo na Melinda Gates, Oprah na Gayle bateye utwatsi ibyabavugwagaho ko bajya baryamana

Muri iki kiganiro, Oprah Winfrey yanahakanye ibivugwa ko yaba akunda kuryamana n'abagore bagenzi be







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND