RFL
Kigali

Kigali: Hateraniye Inama Nyafurika yahuje inzobere mu bijyanye n'ubuziranenge bw'amashanyarazi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/09/2024 16:23
0


Mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda, hateraniye inama ihuriyemo inzobere mu birebana n'ubuziranenge bw’amashanyarazi zaturutse mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika, ikaba iri kuba ku nshuro ya 9.



Kuva ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri kugera ku ya 5 Nzeri 2024, i Kigali ku Ubumwe Grande Hotel, hari kubera inama y’Umuryango Nyafurika ushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku ikorwa, itunganwa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, ndetse na tekinoloji n’ibikoresho byifashishwa muri urwo rugendo rwose kugeza ku muturage.

Umuyobozi w'iyi nama yaherukaga kubera Accra muri Ghana mu myaka ibiri ishize, Bernard Modey, yatangaje ko kugeza ubu ibihugu binyamuryango bigeze kuri 18 mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika, ariko urugendo rwo kwakira n'ibindi rukaba rukomeje.

Umuryango wa AFSEC (African Electrotechnical Standardization Commission) washinzwe mu 2008, ukaba ukurikirana ibirebana n'amabwiriza y'ubuziranenge bw'amashanyarazi, ku buryo ibicuruzwa byose bifite aho bihuriye n'uru rwego bishobora kuvanwa mu gihugu kimwe bikajyanwa mu kindi kandi bikaba byizewe.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond yatangaje ko ari iby'agaciro kwakira inama mpuzamahanga nka AFSEC, cyane ko basanzwe bakorana bya hafi mu birebana no gushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge arebana n'ikoranabuhanga ndetse no gusakaza amashanyarazi muri Afurika.

Yagize ati: "Nk'u Rwanda turishimye cyane kuko hari akazi gasanzwe gakorwa mu nzego za leta ariko tunafatanyije n'abikorera cyane cyane, tugashyiraho amabwiriza y'ubuziranenge ku rwego rw'igihugu cyacu."

Yasobanuye ko kuba amabwiriza y'ubuziranenge yarahujwe ku rwego rw'Afurika, byoroshya ubucuruzi n'ubuhahirane hagati y'ibihugu, ku buryo ushobora kuvana igikoresho runaka mu gihugu kimwe kikagera mu kindi cyujuje ubuziranenge.

Mu bikorwa biteganyijwe muri iyi nama, harimo ubukangurambaga, aho abikorera basobanuriwe amabwiriza ahari yakozwe n'impuguke zituruka mu bihugu bibarizwa hirya no hino muri Afurika, kwisuzuma hakarebwa niba amabwiriza yashyizweho yaragize akamaro, niba yarabashije kugera ku baturage uko bikwiye, ndetse no kureba ko inganda ziyakoresha, harebwa n'imbogamizi zagiye zigaragara ku rwego rw'umugabane.

Ikindi, ni ukuganira mu mabwiriza mashya akemezwa cyane cyane arebana n'ibipimo bikoreshwa mu gupima ingano y'amashanyarazi, aho umuturage ahera yishyura. Mu bindi bizaganirwaho harimo ibijyanye n'ibikoresho byujuje ubuziranenge ariko byakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.

Umwe mu banyenganda bakoresha aya mabwiriza y'ubuziranenge umunsi ku wundi, Baguma Reuben ukora mu ruganda rukora insinga z'amashanyarazi rwa Alfa Cables yashimangiye ibyo bakora byose bagendera ku mabwiriza aba yarashyizweho.

Akomoza ku kamaro k'aya mabwiriza mu bucuruzi bwabo, yagize ati: "Ibyo byose bikadufasha mu gucuruza, ndetse no mu buryo twohereza ibicuruzwa byacu hanze y'igihugu kuko ikintu cya mbere babanza kutubaza, ni ukutubaza niba byujuje ubuziranenge."

Iyi nama yaherukaga kubera mu Rwanda mu myaka itandandatu ishize, isobanurwa nk'amahirwe akomeye ku nzego zifata ibyemezo mu rwego rw'ingufu z'amashanyarazi mu Rwanda, inzego za guverinoma zibishyira mu bikorwa, ndetse n'abikorera, kuko byitezwe ko bazungukiramo ubumenyi  buzifashishwa mu kuzamura uru rwego ku isoko mpuzamahanga. 

U Rwanda rwongeye guhabwa amahirwe yo kwakira iyi nama, kuko ari kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umutekano kandi abifuza kukigendamo bakaba baroroherejwe ku kigero cyishimirwa n'amahanga.

Kugeza ubu Minisiteri y'Ibikorwa remezo igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byihuse cyane mu kugeza amashanyarazi ku baturage aho ruri ku kigero cya 80%, mu gihe mu 2010 abaturage bari bafite amashanyarazi babarirwaga ku kigero cya 10%, mu 1994 bakaba bari munsi ya 3%.


Mu Rwanda hongeye guteranira inama nyafurika yiga ku buziranenge bw'amashanyarazi


Ni inama ihuriyemo inzobere mu mabwiriza agenga ubuziranenge zaturutse hirya no hino muri Afurika


Iyi Nama iramara iminsi itatu, akaba ari amahirwe akomeye ku Rwanda rwayakiriye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND