Mu butumwa yatangiye i Beijing mu Bushinwa, Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere ihamye ari ingenzi mu kubaka iterambere rishyira umuturage ku isonga.
Yabigarutseho kuri uyu wa
5 Nzeri 2024, mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y’ibihugu yagejeje ku bakuru
b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika
(FOCAC) iri kubera i Beijing kuva ku wa 4-6 Nzeri 2024.
Iyi nama yayoboye
afatanyije n’Umuyobozi mu Ishyaka rya Gikomunisite ry’Abashinwa, Zhao Leji,
yabaye mu gihe mu Mujyi wa Beijing hateraniye Inama y'Ubufatanye hagati y'u
Bushinwa na Afurika, FOCAC.
Umukuru w’Igihugu
yagaragaje ko Afurika yiteguye kubakira ku nkingi eshatu zirimo iterambere,
umutekano n’iterambere ry’inganda nk’uko byasabwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi
Jinping.
Yakomeje agira ati: “Mu
kubigeraho, tugomba gukomeza guha agaciro akamaro k’imiyoborere ihamye no
gushyigikirana kugira ngo dukore ibintu by’ingenzi kandi bibereye abaturage
bacu.’’
Perezida Kagame yavuze ko
mu gihe imbogamizi n’amahirwe bikomeza kwiyongera ku Isi, ‘twizeye ko
ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa buzakomeza gukomera.’
Yagize ati: “Kuva
hashyirwaho Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, twungutse byinshi mu
bijyanye n’ubucuruzi, imikoranire mu by’inganda n’ubucuti bushingiye ku
baturage, bishimangira imbaraga z’inyungu zihuriweho.’’
Inama ihuza Afurika n’u
Bushinwa yibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ishoramari ry’iki gihugu
n’imishinga migari y’ibikorwaremezo cyubaka ku Mugabane wa Afurika.
Mu ijambo rye, Perezida
w’u Bushinwa, Xi Jinping, ubwo yatangizaga inama ya FOCAC yavuze ko igihugu cye
kizakomeza gukorana bya hafi n’ibyo muri Afurika.
Yagize ati: “U Bushinwa
bwiteguye gukomeza kwagura imikoranire n’ibihugu byo muri Afurika mu nganda,
ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ishoramari.”
U Bushinwa bwatangaje ko
mu myaka itatu iri imbere, buzaha ibihugu bya Afurika miliyari 50$ arimo
inkunga ndetse n’inguzanyo. Ni mu gihe ikigo Griffith Asia Institute gikora
Ubushakashatsi kuri Politiki y’Ubukungu n’Ishoramari giherutse gusohora raporo
igaragaza ko ishoramari ry’u Bushinwa muri Afurika ryazamutse ku gipimo cya
114% nyuma ya Covid-19.
Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa iri kuba ku nshuro ya cyenda, yakozwe hishimirwa umubano w’imyaka 70 umaze gushinga imizi hagati y’impande zombi.
Perezida Paul Kagame yakomoje ku kamaro k'imiyoborere myiza mu kwishyira ukizana k'umuturage
Yabitangarije mu kiganiro yatangiye mu nama igaruka ku miyoborere iri kubera mu Bushinwa
Inama ihuza Afurika n'u Bushinwa iri kuba ku nshuro ya 9
TANGA IGITECYEREZO