RFL
Kigali

Diddy arashinjwa kwishyura ukurikiranyweho kwica Tupac

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/07/2024 15:51
0


Duane "Keefe D" Davis ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Tupac yongeye gutunga agatoki umuraperi Diddy avuga ko ariwe wamwishyuye Miliyoni y’ Amadolari ngo yice Tupac Shakur.



Ibi byatangajwe nyuma y’uko byemejwe ko Duane "Keefe D" Davis ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Tupac atagomba kurekurwa by’agateganyo nk’uko yari yabisabye, nyuma y’uko yavuze ko P.Diddy yamuhaye amafaranga abarirwa muri miliyoni z’amadolari ngo yice Tupac.

Gusa, abanyamategeko babwiye TMZ ko P.Diddy atigeze ashyirwa mu iperereza rigaruka ku kirego kivuga ku iyicwa rya 2Pac kandi akaba ari ko kuri guhari kugeza uyu munsi nubwo ibyo Keefe D yatangaje byahawe agaciro.

Si ubwa mbere uyu mugabo Keefe D yashinja Diddy ibi dore ko mu 2022 mbere gato yo gufungwa, mu gitabo yasohoye yavuzemo ko Diddy ariwe wamwishyuye ngo yice Tupac Shakur gusa ntiyavuga umubare w’amafaranga yamuhaye.

Tupac  yishwe arasiwe i Las Vegas mu 1996, mu gihe tariki 28 Nzeri 2023 aribwo Polisi ya Las Vegas yataye muri yombi Duane Keith "Keefe D" Davis ukekwaho kwihisha inyuma y’urupfu rwe.

P.Diddy yavuzwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa 2Pac cyane ko yari ahanganye na Notorius B.I.G bakoranaga muri Bad Boy Records yari inzu ye ifasha abahanzi. Umwe mu batunze urutoki P.Diddy ku by’iraswa rya 2Pac ni 50 Cent hamwe na Eminem uherutse kubivuga kuri album ye nshya yise ‘Death of Slim Shady’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND