RFL
Kigali

Abasitari Nyarwanda bamaze kubura ababo muri uyu mwaka wa 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/07/2024 6:33
0


Uyu mwaka wa 2024 ubura amezi atanu gusa ngo ugere ku musozo, umaze gutwara ubuzima bwa benshi harimo n'abo mu miryango y’ibyamamare bifite amazina azwi cyane mu Rwanda.



Inkuru y’urupfu rw’uwo ari we wese uko byagenda kose irababaza ariko igashengura kurusha abasigaye mu muryango we.

Muri uyu mwaka ugeze kure, hagiye humvikana inkuru nyinshi z’incamugongo z’imfu z’ababyeyi, abavandimwe ndetse n’iz’abandi ba hafi mu miryango y’ibyamamare nyarwanda.

Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’ibyamamare 10 byo mu Rwanda bagize ibyago maze bakabura ababo bakibakeneye.

1.     The Ben


Nyuma y'amezi abiri arwaye, Yunia Mukangarambe nyirakuru wa The Ben na Green P, wari utuye mu Karere ka Kayonza yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 ubwo yari ajyanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho n'abaganga.

2.     Irene Mulindahabi


Umunyamakuru Irene Mulindahabi yagize ibyago apfusha umubyeyi (Mama we), watabarutse mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, nyuma y’igihe arembye.


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mulindahabi yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina, atangaza ko yamukundaga bikomeye kandi ko yahoraga amwibutsa gusenga.

3.     Bianca


Mu masaha y’igitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2024, ni bwo umunyamakurukazi akaba na rwiyemezamirimo, Uwamwezi Mugire [Bianca] yasangije abamukurikira inkuru y'incamugongo y'uko Mama we yitabye Imana, amwifuriza iruhuko ridashira.

Bianca ukorera Isibo, ari mu banyamakurukazi babihuza n'ibikorwa by’ubucuruzi akora hamwe n’ibirori ngarukamwaka ategura byitwa "Bianca Fashion Hub".

4.     Tijara Kabendera


Umunyamakuru Tijara Kabendera wanyuze ndetse amenyekana kuri Radio na Televiziyo Rwanda, yapfushije umubyeyi we [Mama] yari asigaranye. Uyu mubyeyi wari ugeze mu zabukuru yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tijara Kabendera yatangaje ko yababajwe no kubura umubyeyi mu buryo butunguranye.

5.     DJ Sonia


Hashize amezi atatu Sonia Kayitesi [DJ Sonia] uri mu bakobwa bamaze kugwiza ibigwi mu myidagaduro nyarwanda byumwihariko mu mwuga wo kuvanga umuziki, asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ubutumwa bugaragaza ko ari kunyura mu bihe bitamworoheye kubera kubura musaza we witwaga Patrick.

6.     Miss Musoni Kevine


Ikirezi Musoni Kevine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ubwo riheruka kuba mu 2022 akaza no kugera ku cyiciro cy'umwiherero w'abakobwa bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda, Miss Nshuti Muheto Divine, yagize ibyago byo gupfusha Se umubyara.


Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’umubyeyi wa Musoni Kevine, yatangajwe n’uyu mukobwa tariki 05 Mata 2024, agaruka ku bihe byiza yanyuranyemo n’umubyeyi we birimo n’uburyo bajyaga baganira bitaruye abandi bose, bishimangira umubano ukomeye bari bafitanye.

7.     DJ Tyga



DJ Tyga uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda byumwihariko mu gice cy’abihebeye umwuga wo kuvanga imiziki, yapfushije nyina witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Mutarama 2024.

8.     Gentil Misigaro & Miss Dussa


Abaramyi Gentil Misigaro uri mu bakunzwe mu Rwanda na mushiki we Miss Dusa bagize ibyago muri uyu mwaka, bapfusha Sekuru witwaga Tchambaza Gideon witabye Imana mu ijoro rishyira ku ya 16 Gicurasi 2024.

Icyo gihe, umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Misigaro Gentil yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram inkuru y'incamugongo y'uko Sekuru yakundaga wabereye benshi icyitegererezo yamaze kwitaba Imana.

9.     Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo


Mu byumweru bitatu bishize, nibwo InyaRwanda yakiriye amakuru y’urupfu rwa Nyirabukwe w’Umushumba Mukuru wa City Light Foursquare Church Rwanda, Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo, witabye Imana azize uburwayi.


Solange Masengo wabuze umubyeyi we, ni umugore wa Bishop Prof. Dr. Fidele Masengo wa City Light Foursquare Church Rwanda, akaba n'umwe mu bapasiteri bakorera umurimo w'Imana muri iri torero riyoborwa n'umugabo we. Yimitswe tariki ya 2 Ukwakira 2022, avuga ko ari amahirwe yongerewe yo gukorera Imana.

10. Pastor Mutesi


Pastor Mutesi Marie Aimée Prudence yapfushije uwo biteguraga kurushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka. Iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rwa Rusagara Dieudonne wakomokaga mu Burundi akaba yarabarizwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda gushyingiranwa na Pastor Mutesi yari yarakoye.

Pastor Mutesi yaherewe inshingano z’ubupasiteri muri Dormition Church International mu 2016. Nyuma, iri torero ryaje gufungwa ariko akomeza kuvuga ubutumwa bwiza nk’umuhamagaro we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND