RFL
Kigali

Sean Kingston na Nyina mu mazi abira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/07/2024 9:27
0


Sean Kingston na nyina, Janice Turner, bashobora gufungwa imyaka igera muri 20 mu gihe, Urukiko Rukuru rwabahamya ibyaha by’uburiganya bakurikiranyweho.



Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Majyepfo y’Akarere ka Florida, ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga, inteko nkuru y’i Miami yashinje Kingston (Kisean Anderson) w’imyaka 34 na Janice Turner w’imyaka 61, buri wese akurikiranyweho ibyaha by’uburiganya n’ubujura.

Mu gihe baramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, buri wese uregwa ashobora gufungwa imyaka 20 kuri buri kirego. Sean Kingston na Nyina bashinjwa kwiba miliyoni zirenga 700 z’amadorali. Sean Kingston yatawe muri yombi muri Gicurasi aho yari akurikiranyweho ibyaha by’ubuhemu ndetse n’ubujura nyuma y’impapuro zimuta muri yombi zari zatanzwe, nk’uko Polisi yabitangazaga.

Iki gihe kandi atabwa muri yombi na Nyina yahise afungwa nyuma y’uko basatse inzu batuyemo i Miami aho basakaga ibikoresho by’ibijurano bashinjwaga kuba bafite. Icyakoze ku ruhande rwa Sean Kingston yijeje abafana be ko iyi myaka 20 batazayikatirwa kuko ibyi bashinjwa batabikoze. Ibi yabibabwiye mu kiganiro cya ‘Live’ yakoze kuri Instagram ye avuga ko we na Nyina bashinjwa ibinyoma.

Sean Kingston na Nyina bashobora gufungwa imyaka 20 bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND