RFL
Kigali

Urubyiruko rwo muri Diaspora rwasuye Polisi y’u Rwanda rusobanukirwa neza impamvu u Rwanda rutekanye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/07/2024 11:56
0


Itsinda ry’urubyiruko rw’abanyarwanda bagera kuri 43 baba hanze y’u Rwanda (Diaspora), ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga, basuye Polisi y’u Rwanda, muri gahunda bagira buri mwaka yo gusura u Rwanda kugira ngo bige umuco n'amateka y'igihugu.



Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi, abasobanurira urugendo rwa Polisi rwo kwiyubaka n’uruhare rwayo mu mutekano n’iterambere by’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: "Inshingano za Polisi y’u Rwanda zibanda cyane mu kubaka ubushobozi, kubaka icyizere mu baturage no kugirana umubano ukomeye n’Abanyarwanda, kurwanya ruswa n’akarengane, guharanira gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano;

Kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa by’ubufatanye n’abaturage; ubutwererane mpuzamahanga no kwifatanya n’ibindi bihugu binyuze mu masezerano yagiye ashyirwaho umukono na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagarutse no ku mikoranire hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha nk’uburyo bw’ingenzi kandi bugezweho bwifashishwa mu guhana amakuru no gukemura ibibazo; iterambere ry'ikoranabuhanga, amahugurwa n'uruhare urubyiruko rwo mu Rwanda rwagize mu gukumira ibyaha no kubumbatira umutekano.

Lena Rutagira, umwe mu bagize iri tsinda ry’urubyiruko waje aturuka mu Bubiligi, ntiyifashe mu kugaragaza ko yishimiye u Rwanda nk’igihugu gifite amahoro n'umutekano.

Yavuze ati: "Ni ubwa mbere nitabira uru ruzinduko rwa bagenzi banjye b’Urubyiruko mu Rwanda kandi narabikunze...byatumye mbasha guhura n'abantu benshi. Najyaga mbona abantu mu Bubiligi bambaye imipira yanditseho ‘Visit Rwanda’, binteye ishema kurushaho ryo kumva nateza imbere igihugu cyanjye cyiza cy’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: "Ndimo kwiga byinshi ku buryo u Rwanda rukora, amateka rwanyuzemo kandi ndishimye cyane. Sinari nzi byinshi kuri Polisi y'u Rwanda ariko uyu munsi nyuma yo kugera hano ikorera, nsobanukiwe neza impamvu u Rwanda ari igihugu gifite umutekano."

Sandra Kabandana na we uba mu Bubiligi, yagize ati: "Ni ku nshuro ya kabiri nsura Polisi y'u Rwanda, maze kumenya byinshi ku kazi ikora, uko yita ku baturage kandi igafatanya nabo n'urubyiruko by'umwihariko mu kubacungira umutekano ndetse no mu bikorwa ikora biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza. Imikorere ya Polisi y’u Rwanda irashimishije nk’urwego ruteye ishema kandi rufitiwe icyizere n’abaturarwanda."

Mbere yo gusoza uruzinduko, abagize iri tsinda ry’urubyiruko batemeberejwe babasha kwirebera ibikorwaremezo bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda.

Urubyiruko rwo muri Diaspora rwungukiye byinshi mu ruzinduko rwagiriye kuri Polisi y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND