RFL
Kigali

Kamala Harris yasezeranyije abagore gushyiraho Itegeko ribemerera gukuramo inda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/07/2024 12:25
0


Visi Perezida Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Harris Kamala watangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, yasezeranije abagore ko nibamutora azashyiraho Itegeko ribemerera gukoramo inda.



Kuva Perezida Biden yakwivana mu rugamba rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika mu yindi manda, yahise yerekana ko ashyigikiye cyane Visi Perezida Kamala Harris ndetse siwe gusa kuko n'abanyapolitiki bakomeye muri  iki  gihugu  barimo Hillary na Bill Clinton bashyigikiye ko yahangana na Donald Trump akamutsinda.

Ubu amaso ya benshi ari gukurikirana ibikorwa bya Kamala Harris wanahise utangira kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida w'iki gihugu. Akaba yabitangiriye mu mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin. Mu ijambo rye Kamala yerekanye imigabo n'imigambi ndetse akomoza ku kuba yifuza gushyiraho Itegeko ryemerera abagore n'abakobwa gukuramo inda.

Yagize ati: ''Nimumpa icyizere cyanyu mukantora, nzahita shyiraho Itegeko ryemerera abagore gukuramo inda muri leta zose. Uburyo bwizewe muzakoresha mudafite igihunga cy'uko muri buhanwe n'amategeko. Igihe ni iki ngo abagore duhabwe ijambo ku mubiri wacu, ntabwo mukwiriye kwaka uburenganzira leta bwo gukoresha icyo mushaka imibiri yanyu'''.

Kamala Harris ushaka kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere wayobora USA, yakomeje ati: ''N'ubundi erega abagabo ntibakwiye kugira icyo bavuga ku mahitamo mufata ku mubiri wanyu. Inteko siyo ikwiye kubaha uburenganzira bwo gukuramo inda cyangwa kuyibyara. Uburenganzira ni ubwanyu, mwarabuvukanye nta n'umwe ugomba kububambura. Ni muntora itegeko ribibemerera niryo nzasinya bwa mbere''.

CNN yavuze ko iri jambo rya Kamala Harris ryatumye abari aho bamukomera amashyi, ndetse rikakirwa neza ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuze ko ari byiza kubona umugore ariwe uri kuvuga 'ku burenganzira bw'umubiri w'umugore atari umugabo uri kubivuga''.

Kamala Harris avuze ibi mu gihe muri Amerika hari Leta zemera ko abagore n'abakobwa bakuramo inda ku bushake, hari izindi Leta zitabyemera ndetse bifatwa nk'icyaha gihanishwa amategeko. Yavuze kandi ko yifuza ko gukuramo inda muri Amerika byemerwa n'amategeko ndetse ko bamutoye yagarura itegeko rya 'Roe v. Wade'. 

Iri tegeko ryatowe mu 1973 ryemeraga ko gukuramo inda atari icyaha gihanwa n'amategeko, gusa mu 2022 iri tegeko ryakuweho. Kamala yavuze ko atowe icya mbere yakora yahita agarura iri tegeko agaha uburenganzira abagore bifuza gukuramo inda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND