Ubwo yiyamamarizaga kuri Radiyo y’Umujyi wa Detroit, Kamala Harris yashinje Donald Trump ko mu gihe Covid-19 yari irimo kwica abantu, yahaye Putin inking aho kuziha abaturage ba Amerika.
Mu rwego rwo gukomeza
kwiyegereza abaturage b’abirabura batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Kamala Harris yabasezeranyije ko bagomba kubona inyishyu z’ubucakara
abakurambere babo bakoze ndetse aboneraho no kunengera mu ruhame Donald Trump
bahanganye.
Nyuma yo kuguyaguya
abirabura, Kamala Harris yashinje Donald Trump gushyigikira abayobozi b’igitugu
kubera ko mu gihe cya Corona Virus yahaye Putin inkingo aho kuziha abaturage ba
Amerika bari bugarijwe n’iki cyorezo, kibahitana kandi nta nganda nyinshi
zihari zo gukora uru rukingo.
Mu kiganiro na Charlamagne
wari wamwakiriye, Kamala Harris yagize ati “Abantu benshi babuze ababyeyi babo,
ba sekuru na ba nyirakuru. Murabyibuka uko byari bimeze mwese. Abantu bariho
barwana n’amikoro ari nako bakeneye kwisuzumisha ariko Donald Trump yoherereje
Putin inkingo mu buryo bw’ibanga.”
Yakomeje avuga ko Donald
Trump ari umunyantege nke adakwiye kongera kuyobora Amerika kuko anashyigikira
abayobozi b’igitugu nka Putin kuko nta bindi bintu ashoboye.
Kamala Harris yagize ati “Uyu
mugabo ni umunyantege nke bigaragara pe! Ikimenyetso cy’intege nke kiri mu gushaka
gushimisha abanyagitugu no gushaka gushimisha no gutoneshwa. Ni ikimenyetso cy'intege
nke gusuzugura ingabo za Amerika hamwe n’abakozi ba Amerika. Ni ikimenyetso
cy'intege nke ku kuba udafite ubutwari bwo guharanira Itegeko Nshinga rya
Amerika n'amahame arishingiyeho. Uyu mugabo afite intege nke, kandi ntakwiriye.”
Kamala Harris yavuze
kandi ko Donald Trump ashaka gusubiza Igihugu inyuma nta ntego zifatika yaba
afite kandi intege nke ze arizo zatuma atayobora Amerika ngo itere imbere.
Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika ahatanye na Donald Trump kuyobora iki gihugu cy'igihangange ku Isi
Donald Trump yashinjwe gutanga inkingo za Covid-19 rwihishwa akaziha Putin
TANGA IGITECYEREZO