Umuhanzi Asake yatangaje ko agiye kongera gutaramira mu nyubako ya O2 Arena iherereye mu Bwongereza aheruka kwandikiramo amateka mu mwaka ushize.
Ku wa 20 Kanama 2023, umuhanzi Ahmed Ololade uzwi ku mazina ya Asake yakoze igitaramo cy'imbaturamugabo cyabereye mu gihugu cy'u Bwongereza muri O2 Arena, inyubako y’abanyamateka ku Isi.
Muri iki gitaramo, habonetsemo udushya twinshi aho Asake yazanyemo abahanzi benshi batari bitezwe hanyuma bafasha Asake gutanga ibyishimo ku bantu ibihumbi bari buzuye O2 Arena yo mu gihugu cy'u Bwongereza.
Ubwo igitaramo cyari gitangiye, abantu benshi batunguwe n'abandi bahanzi baje gufasha Asake batari bitezwe muri iki gitaramo cye, ari bo olomide, Fireboy, Keshinro Olodade nabo bafite abafana batari bacye muri kiriya gihugu.
Nyuma y’umwaka, Asake yongeye gutangaza ko agiye gutaramira mu Bwongereza muri iyi nyubako ya O2 Arena nk’uko yabihishuriye abakunzi be akoresheje imbuga nkoranyambaga ze.
Asake yagize ati “Nishimiye
kubabwira ko ibitaramo byange bya ‘Lungu Boy World Tour’ birabera mu mujyi
wanyu. Ibitaramo bya ‘Lungu Boy World Tour’ bizabera muri O2 Arena ku wa 21
Nzeri 2024.”
TANGA IGITECYEREZO