RFL
Kigali

Hamenyekanye akayabo kishyuwe Celine Dion uzaririmba iminota 7 gusa mu mikino ya 'Olympic'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/07/2024 8:15
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Celine Dion,wari umaze igihe atagera ku rubyiniro, agiye kuririmba mu gutangiza imikino ya 'Olympic' i Paris mu Bufaransa aho yishyuwe miliyoni 2 z'amadolari.



Celine Dion ukomoka muri Canada ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki, ndetse bafatwa nk'abanyabigwi mu njyana ya 'R&B'. Mu bihe bitandukanye yagiye yibikaho ibihembo bikomeye bitandukanye birimo n'ibya 'Grammy' bigera kuri 7.

Uyu muhanzikazi uzwiho kuririmba mu Gifaransa n'Icyongereza  nyuma yo kumara igihe atagera ku rubyiniro yewe nta n'ibirori yitabira kubera uburwayi bukomeye bw'indwara ya 'Stiff Person Syndrome', agiye kongera kuririmba imbere y'imbaga.

Nk'uko ibinyamakuru birimo TMZ na PageSix byabitangaje, Celine Dion niwe wahiswemo nk'umuhanzikazi uzaririmba mu gutangiza imikino ya 'Paris Olympics 2024', kuri uyu wa Gatanu w'iki cyumweru.

Celine Dion yishyuwe Miliyoni 2 z'Amadolari ngo azaririmbe mu gutangiza imikino ya Olympic i Paris

Magingo aya kandi Celine Dion yamaze kugera i Paris aho ari kurara muri Hoteli yitwa Monceau Hotel ari naho ari gukorera imyitozo n'ikipe ye y'abacuranzi. 

Byatangajwe kandi ko abategura iyi mikino bishyuye Celine Dion Miliyoni 2 z'Amadolari ngo azaririmbe indirimbo imwe gusa mu itangizwa ry'iyi mikino. Iyi ndirimbo imwe Celine azaririmba ni iyitwa 'Incredible' yakoranye n'umuhanzi Ne-Yo yakunzwe mu myaka yashize.

Bivuze ko aya mafaranga Miliyoni 2 z'Amadolari yahagurukije Celine Dion muri Canada akerekeza i Paris aho azaririmba mu minota itarenze irindwi nk'uko biteganijwe. Celine Dion yaherukaga kuririmba ku rubyiniro mu 2021 mbere y'uko arwara.

Celine Dion yaherukaga ku rubyiniro mu 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND