RFL
Kigali

Indirimbo 10 Nyafurika zihagaze neza mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2024 17:22
0


Kuva umwaka wa 2024 watangira kugeza magingo aya, waranzwemo no gukundwa kw'indirimbo nyafurika ku rwego mpuzamahanga, izaciye ibintu ku mbuga ndetse n'izikomeje gutwara ibihembo bitandukanye.



Umuziki nyafurika uratera imbere umunsi ku munsi aho usanga ku mbuga nkoranyambaga mpuzamahanga z'indirimbo zikunzwe harimo nyinshi zo kuri uyu Mugabane. Ibi biraturuka ku kuba injyana zirimo nka 'Afro Beat', 'Amapiano' zikomeje kwigarurira benshi bo mu bihugu bitandukanye.

Ni nako abahanzi nyafurika bakomeye nka Davido, Burna Boy, Rema, Wizkid, Tiwa Savage, Asake n'abandi bakomeje kuzamura idarapo ry'umuziki nyafurika aho bari no guhatana n'abahanzi bakomeye bo mu Burayi, Amerika na Aziya.

Mu gihe habura iminsi mike ngo ukwezi kwa Kanama gutangire, ikinyamakuru Daily Africa cyerekanye indirimbo 10 zakunzwe kuva muri Mutarama y'uyu mwaka. Izi zirimo izaciye ibintu ku mbuga nka Tik Tok benshi babyinnye, izakunzwe kugeza zisubiwemo n'abandi bahanzi n'izimaze guhatana mu bihembo mpuzamahanga.

Kuri uru rutonde hariho indirimbo nka Tshwala Bam ya TitoM na Yuppe bo muri Afurika y'Epfo. Iyi ndirimbo yarakunzwe kugeza aho bayisubiranyemo na Burna Boy. 

Mu bubari butandukanye burimo n'ubwo muri Kigali yaracuranzwe kukigero cyo hejuru. Byumwihariko Chris Brown aherutse kuyibyina mu gitaramo cye. Abarimo Kelly Rowland, Jason Derulo, Snopp Dogg bose berekanye ko bakunze iyi ndirimbo ikoze mu njyana y'Amapiano.

Harimo kandi indirimbo nka 'Love Me Jeje' y'umuhanzikazi Tems yasohoye kuri album ye ya mbere yise 'Born in The Wild'. Harimo kandi abahanzi bagezweho nka Ayra Starr, Ruger, Tyla,Kizz Daniel,Seyi Vibez, Adekunle Gold uherutse i Kigali n'abandi.

Dore urutonde rw'indirimbo 10 nyafurika zihagaze neza mu 2024:

1. Showa - Kizz Daniel

2. Tshwala Bam - TiTom & Yuppe ft Burna Boy & S.N E

3. Big Big Things - Young Jonn ft. Kizz Daniel & Seyi Vibez

4. Jump - Tyla ft Gunna & Skillibeng

5. Bad Vibes - Ayra Starr ft Seyi Vibez

6. Romeo Must Die (RMD) - Ruger & BNXN

7. Love Me Jeje - Tems

8. Rodo - Adekunle Gold

9. Ogechi (Remix) - BoyPee, Hyce & Brown Joel ft.  Davido

10. Instagram - Muyeez & Seyi Vibez








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND