RFL
Kigali

Igisobanuro cy'indirimbo ya Beyoncé igiye gukoreshwa na Kamala Harris mu bikorwa byo kwiyamamaza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2024 10:43
0


Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kamala Harris, yatunguye benshi ubwo yinjiriraga mu ndirimbo ya Beyonce yitwa 'Freedom', yanatangajwe ko ariyo azajya yifashisha mu bikorwa byo kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida.



Nyuma yaho Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kamala Harris, aciye agahigo ko guterwa inkunga ya Miliyoni 81 y'Amadolari azamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, yahise ajya gushimira abamushyigikiye ari na bwo yahise yinjirira mu ndirimbo y'icyamamarekazi Beyonce yitwa 'Freedom'.

Kamala Harris yatangije ibikorwa byo kwiyamamaza mu gace ka Delaware aho yanashimiye abamushyigikiye, akavuga ko igisigaye ari uko ishyaka rye ry'Abademokarate bamwemeza nk'umukandida kandi ko afite icyizera.

Mbere y'uko ajya ku rubyiniro, habanje gukinwa indirimbo ya Beyonce ifite amateka akomeye yitwa 'Freedom', maze umugabo we Douglas Emhoff ahita amutumira ku rubyiniro maze yinjira ayibyina bituma abari bateraniye aho bamukomera amashyi.

Kamala Harris yatunguranye yinjirira mu ndirimbo ya Beyonce yitwa 'Freedom'

CNN iganira n'ikipe ya Kamala Harris ishinzwe itangazamakuru, yatangaje ko umuhanzikazi Beyonce yabahaye uburenganzira bwo gukoresha iyi ndirimbo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. Bagize bati: ''Yego Beyonce yaduhaye uburenganzira bwo kuyikoresha kandi niyo Kamala yahisemo gukoresha''.

Iyi ndirimbo 'Freedom' ya Beyonce yayikoranye n'umuraperi Kendrick Lamar mu 2016, yasohotse mu 2016 kuri album yise 'Lemonade'. Yanatwaye igihembo cya 'Grammy Award' nk'indirimbo nziza y'umwaka yakozwe n'abahanzi babiri.

Mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ya Beyonce, ni ubugaruka ku ivangura ruhu abirabura bakorerwa muri Amerika. Amwe mu magambo ayigize kandi anashishikariza abirabura guharanira ukwishyira ukizana kwabo kabone nubwo bahaburira ubuzima.

Kamala Harris azakoresha iyi ndirimbo ya Beyonce ifite amateka akomeye mu birabura mu bikorwa byo kwiyamamza

Muri iyi ndirimbo kandi Beyonce yumvikana avuga ko atazigera acika intege mu guharanira ubwigenge bwe, kandi ko atazababazwa n'amazina bamwita kubera ibara ry'uruhu rwe, kandi ko amasasu yose bamurasa atamufata kuko akomeye. Aririmba kandi asaba Imana imbabazi kuba yari yaratinze kumenya imbaraga zimurimo.

Iyi ndirimbo 'Freedom' yahiswemo na Kamala Harris, ifite amateka yo kuba ariyo ikoreshwa n'umuryango uharanira uburenganzira bw'Abirabura wa 'Black Lives Matter' mu bikorwa byo kwigaragambya. By'umwihariko bayikoresheje cyane mu bikorwa byabo mu gihe cya Covid-19 ubwo hiyongeraga umubare w'abirabura bicwa n'abapolisi.

Izwiho kandi kuba ariyo yakoreshejwe mu 2020 ubwo hashyingurwaga George Floyd umugabo w'umwirabura wapfuye yishwe n'umupolisi w'umuzungu ubwo yamutsikamiraga ku ijosi kugeza ashizemo umwuka.

Biravugwa ko iyi ndirimbo ya Beyonce ishobora kongerera Kamala umubare w'abamushyigikira

CNN yatangaje ko iyi ndirimbo ifite amateka akomeye mu birabura ndetse ko kuba Kamala Harris yayihisemo kuyikoresha ari iturufu ya mbere mu gushyira abirabura mu mwuka wo kumutora no kubereka ko bahuje umugambi wo kurwanya irondaruhu. By'umwihariko ngo kuba Beyonce ari mu bahanzi bafite abafana benshi muri Amerika, ngo byakorohera cyane Harris kubona amajwi, mu gihe abafana ba Beyonce bamushyigikira.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND