RFL
Kigali

Perezida Kagame yituye Abayobozi bamwifurije ishya n'ihirwe nyuma y'uko atsinze amatora

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/07/2024 8:10
1


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abayobozi n'abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n'ihirwe nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.



Chairman w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda ku majwi angana na 99,18%. nk'uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yashyize hanze ibya burundu byavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki ya 14 ku Banyarwanda bari mu mahanga ndetse na tariki ya 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu atorewe gukomeza kuyobora u Rwanda aboyohozi b'ibibihugu bitandukanye ku Isi bagiye banyuza ubutumwa bwabo kuri X bamushimira,bamwifuriza ishya n'ihirwe ndetse bamwizeza ubufatanye.

Perezida Kagame nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa X na Instagram, yashimiye aba bayobozi byamushimiye ndetse bakanamwufuriza ishya n'ihirwe nawe abizeza ko bazakomeza imikoranire.

Yanditse ati"Ndashimira byimazeyo ubutumwa bw'ishimwe n'ugushyigikirwa byaturutse ku nshuti z'abayobozi b'ibihugu byo ku Isi  birimo Barbados, Central African Republic, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Guinea-Bisseau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, South Sudan, Switzeland, Tanzania, Turkiya, Uganda, Venezuela, Zambia…Twiteguye gukomeza imikoranire ibyara inyungu hagati y'abaturage bacu".

Usibye kuba Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi, yanashimiye Abanyarwanda muri rusange bongeye kumugirira icyizere ndetse n'abo mu muryango we avuga ko bamubera akabando.


Perezida Kagame yashimiye abayobozi b'ibibihugu bitandukanye bamushimiye nyuma y'uko atsinze amatora yo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndagijimana Thomas1 month ago
    Ndagushimiye papa mubyeyiwanjye komeza utsyinde Tsyindadutsyinde





Inyarwanda BACKGROUND