RFL
Kigali

Ed Sheeran yanikiriye abahanzi bo mu Bwongereza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/07/2024 17:16
0


Umuhanzi w'icyamamare, Ed Sheeran, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu Bwongereza ufite album n'indirimbo zumvishwe cyane kurusha abandi mu myaka icumi (10) ishize.



Ed Sheeran umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ubufatanya no gucuranga gitari, ni umwe mu bahanzi bakomoka mu Bwongereza bagiye bigarurira imitima ya benshi bitewe n'ibihangano bye akenshi biganisha ku rukundo.

Kuri ubu yamaze gutangazwa nk'umuhanzi wa mbere mu Bwongereza uyoboye abandi aho ari we ufite 'Album' yumvishwe n'abantu benshi mu myaka 10 ishize. Iyi album niyo yise 'Divide' yasohoye mu 2017, iyi kandi ni nayo yamaze igihe kinini ari iya mbere ku rubuga rwa Billboard Hot 100.

Indirimbo ye yigeze guca ibintu mu minsi yashize yitwa 'Shape Of You' yashotse kuri iyi album, niyo ndirimbo ya kabiri yumvishwe n'abantu benshi mu myaka 10 ishize. Yaje ikurikiye iya Lewis Capaldi yise 'Someone You Loved' yabaye iya mbere.

Mu gihe indirimbo ye yise ''Bad Habits' yaciye agahigo ko kuba iya mbere yarebwe na bantu beshi kuri YouTube mu myaka icumi ishize. Iyi ndirimbo yarebwe n'abantu miliyoni 9 mu minsi itatu gusa. Iyi yakurukiwe niya Adele yitwa 'Easy On Me' yarebwe n'abantu miliyoni 24 mu cyumweru kimwe isohotse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND