RFL
Kigali

Ariana Grande yagaragaje aho ahagaze hagati ya Kamala Harris na Donald Trump

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/07/2024 11:22
0


Nyuma y’uko Joe Biden atangaje ko atacyiyamamarije kuyobora Amerika, Umuhanzikazi Ariana Grande yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris ndetse asaba abafana be kumutora agahangana na Donald Trump mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.



Nk’uko byari byitezwe, Joe Biden yamaze gutangaza ko atacyiyamamarije kongera kuyobora Amerika nk’uko yari yarabisabwe n’abayobozi bakuru bo mu ishyaka rye kuko imbaraga zimaze kumubana nke.

Joe Biden mu gutangaza ko atazongera kwiyamamaza, yatangaje ko Vice President we, Kamala Harris ariwe ukwiye guhita amuhuhira mu ngata agakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse abantu benshi bakaba barimo baha umugisha icyo kifuzo cya Joe Biden.

Umuhanzikazi Ariana Grande yahise ajya kuri Instagram ashyiraho ifoto Kamala Harris ari kumwe na Joe Biden asaba abantu kwiyandikisha bakamutora  kugira ngo atangire ibikorwa byo kwiyamamaza no kwitegura amatora.

Ku mahirwe ishyaka rya Democrats ryari rifite yo gutsinda amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, yiyongereye kubera ko Joe Biden wagaragazaga intege nke mu bikorwa bye yikuye mu guhagararira iri shyaka mu matora.

Nyamara nubwo benshi bemeza ko amahirwe y’iri shyaka yiyongereye, Donald Trump akimara kumva ko Joe Biden atacyiyamamaje ahubwo ashobora kuzahangana na Kamala Harris, yahise atangaza ko gutsinda Kamala Harris aribyo byoroshye kurusha gutsinda Joe Biden.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND