RFL
Kigali

Abanyarwenyakazi 10 batunze agatubutse ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/07/2024 13:41
0


Mu mwuga wo gutera urwenya cyangwa gukina filime zisekeje higanjemo cyane igitsinagabo, gusa hari abagore babashije kuwinjiramo urabahira ndetse ubagira abaherwe binyuze mu rwenya.



Mu gihe hari abanyarwenya bafite impano mu bihugu bitaratera imbere, usanga bakirwana n'amaramuko bitewe n'uko nta mafaranga menshi araboneka mu ruganda rw'urwenya, kuko usanga n'abantu batarisanga cyane mu bikorwa byateza imbere uru ruganda.

Ibi ariko si ko bimeze mu bihugu byamaze gutera imbere mu myidagaduro no muri Sinema bijyanirana n'urwenya, aho usanga umunyarwenya ubikora nk'akazi bimutunga, yewe bikanamugira umuherwe biturutse ku mpano ye yo gusetsa.

Mu ruganda rw'urwenya yaba urw'ibitaramo (Stand Up Comedies) na filime, hakunze kwiganzamo cyane igitsinagabo yewe unarebye abakunzwe ku rwego mpuzamahanga usanga ari abagabo. Ibi ariko ntibibujije ko hari abagore babashije kwandika izina mu ruganda rw'urwenya bikanabagira abaherwe.

Aba banyarwenyakazi bakize cyane ku rusha abandi bagiye bakura amafaranga mu bikorwa binyuranye birimo gukora ibitaramo byo gusetsa imbaga nyamwinshi, gukina filime z'urwenya, kuzandika no kuzishoramo amafaranga. 

Benshi muri bo kandi bagiye banasinya za kontaro z'amamiliyoni na kompanyi zirimo Netflix na Comedy Central aho bakora ibitaramo bigashyirwa ku mbuga zabyo.

Dore abanyarwenyakazi 10 bakize cyane ku Isi mu 2024:

1. Ellen DeGeneres

Kabuhariwe mu biganiro kuri televiziyo, akaba n'umunyarwenya Ellen DeGeneres niwe uyoboye abagore bakize cyane ku Isi bo mu rwenya. Uyu mugore watangiye gukora ibitaramo by'urwenya mu 1987 yaje kubaka izina kuva mu 1994 kugeza n'ubu. Ellen wubatse kaminuza mu Rwanda i Musanze yigisha ibijyanye n'Ubukerarugendo, afite umutungo wa Miliyoni 500 z'Amadolari.

2. Julia Louis-Dreyfus

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Julia Louis-Dreyfus uherutse guhabwa umudaki w'ishimwe na Perezida Biden. Yatangiye urugendo rwe mu kiganiro cya 'Saturday Night Live' aho yahabwaga iminota micye yo gukina ikinamico y'urwenya, byaje kumuhira akomeza kumenyakana muri filime z'urwenya zirimo 'Veep' na 'The New Adventure of Old Christine'. Julia niwe uri ku mwanya wa kabiri na Miliyoni 250 z'Amadolari.

3. Rosie O'Donnell

Umunyarwenyakazi Rosie O'Donnell ukomoka muri Australia ariko wabashije kumenyekanira i Hollywood, niwe uri ku mwanya wa gatatu. Uretse uba azwiho gukora ibitaramo by'urwenya no gukina filime zisetsa, Rosie azwiho nk'umwe mu banyarwenya baba mu muryango wa 'LGBTQ' wanabashije gutangaza kumugaragaro ko aryamana n'abagore bagenzi be mu 1991. Ibi ariko ntibyigeze bimubuza kwamamara no kwinjiza agatubutse aho afite Miliyoni 120 z'Amadolari.

4. Mellissa McCarthy

Kabuhariwe mu gukina filime z'urwenya Mellisa McCarthy wanakunze gutumirwa muri White House mu birori ngo asetse abayobozi bakomeye ba Amerika, ni we uri ku mwanya wa kane. Mellisa yakunzwe muri filime nka 'Identity Theft', 'Spy', 'God's Favorite Idiot' n'izindi zamuhesheje ibihembo birimo nka 'Emmy's'. Kugeza ubu Mellisa McCarthy atunze Miliyoni 90 z'Amadolari.

5. Roseanne Barr

Ku mwanya wa gatanu mu banyarwenya bakize cyane ku Isi hari Roseanne Barr w'imyaka 71 ubimazemo igihe kinini. Ari kandi mu bakinnyi ba filime bakinnye filime z'uruhererekane zamaze igihe kirekire dore ko hari iyo yakinnye kuva mu 1988 kugeza mu 2018. Roseanne Barr atunze Miliyoni 80 z'Amadolari.

6. Tina Fey

Ni umwanditsi wa filime z'urwenya akaba n'umukinnyi wazo ubivanga no gukora ibitaramo by'urwenya. Tina Fey yakunzwe muri filime nka '30 Rock' yahuriyemo n'ibyamamare nka Tracy Morgan na Alec Baldwin. Kuri ubu ari gukina muri filime y'uruhererekana nayo isekeje yitwa 'Only Murders In The Building' yahuriyemo na Selena Gomez. Tina Fey atunze Miliyoni 75 z'Amadolari.

7. Whoopi Goldberg

Ari mu biraburakazi bakunzwe muri Sinema by'umwihariko muri filime zisekeje. Whoopi Goldberg kandi azwi cyane mu kiganiro 'The View' amazemo imyaka irenga 10 akora kuri televiziyo ya ABC. Afite agahigo ko kuba 'EGOT' bivuze umuntu watwaye ibihembo byose bikomeye birimo Emmy, Grammy, Oscar hamwe na Tony byose abikesha urwenya. Kugeza ubu Whoopi afite umutungo wa Miliyoni 60 z'Amadolari.

8. Amy Schumer

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya uri mu bagezweho muri Amerika, Amy Schumwer ni we uri ku mwanya wa 8. Yakunzwe muri filime nka 'Trainwreck' yakinanye na John Cena, 'I Feel Pretty' n'izindi. Kugeza ubu Amy Schumer atunze Miliyini 45 z'Amadolari akesha ibikorwa byo gusetsa.

9. Chelsea Handler

Umunyarwenyakazi Chelsea Handler akaba n'umukinnyi wa filime wanakunzwe mu biganiro kuri Televiziyo ni we uri ku mwanya wa cyenda. Chelsea wigeze gukundana igihe kinini n'umuraperi 50 Cent, amaze kwinjiza Miliyoni 35 z'Amadolari.

10. Mindy Kaling

Umuhindekazi Mindy Kaling wamamaye muri filime z'urwenya, asanzwe anazwiho kwandika filime zisekeje zirimo nka 'Never Have I Ever' yaciye ibintu kuri Netflix. Mindy Kaling yamamaye muri filime z'urwenya nka 'The Office', 'The Mindy Project' n'izindi. Kugeza ubu uyu muhindekazi atunze Miliyoni 32 z'Amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND