RFL
Kigali

Stefflon Don yahishuye isomo yasigiwe n'urukundo rwe na Burna Boy

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/07/2024 9:04
0


Umuraperikazi Stefflon Don uheruka gutandukana na Burna Boy bakundanaga yahishuye isomo yasigiwe n'urukundo rwe na Burna Boy.



Mu mwaka wa 2019, ni bwo Burna Boy yatangiye guteretana na Stefflon Don nyuma y’uko bahuriye mu gihugu cya Ghana hanyuma mu 2021 baza kwemeza ko bamaze gutandukana buri wese yatangiye inzira ye.

Mu kiganiro yagiranye  Dose of Society, yabajijwe isomo yaba yarakuye mu rukundo rwe na Burna Boy baherukaga gukundana hanyuma Don avuga ko isomo rya mbere yakuyemo ari ukuvuga ibintu uko biri kuko Burna Boy atakundaga kumwumva.

Stefflon Don ati “Kuvuga ibyawe, kuvuga ibikureba byose no kuvuga ibyiyumviro byawe byose.”

Agaruka ku mpamvu ayo ariyo masomo yigiye mu mubano we na Burna Boy, Don yagize ati “Nyuma yo kwisuzuma no kwiganiriza, naje gusanga umuntu afata ibintu byinshi uko bitari.”

Nyuma yo gutandukana na Burna Boy, Stefflon Don ari mu rukundo rushya ndetse akaba yitegura ko bakora ubukwe mu gihe kitarambiranye. Ku rundi ruhande, Burna Boy ntabwo we yari yiyumva ko akwiriye gushinga urugo akava mu busiribateri. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND