Umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga, niwe muhanzi wa mbere muri Afurika ufite ibihembo byinshi kurusha abandi.
Ayodeji Balogun umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, wamamaye ku izina rya Wizkid mu muziki, yongeye kwandika amateka mashya atarigezwe akorwa n’undi muhanzi nyafurika.
Ibi bije nyuma yaho muri ruhago Lionel Messi ari we ufite agahigo k’umukinnyi ufite ibihembo byinshi kurusha abandi nyuma yo kwegukana Copa America. Ibi byatumye benshi bibaza mu muziki uwibitseho ibihembo byinshi ku isi basanga ari Beyoncé.
Ku rwego rw’Afurika umuhanzi wibitseho agahigo ko gutwara ibihembo byinshi ni Wizkid. Nk’uko Daily Africa yabitangaje ngo magingo aya Wizkid amaze gutwara ibihembo 157 kuva yatangira umuziki mu 2011.
Wizkid wakunzwe mu ndirimbo nyinshi nka ‘Essence’, ‘Ginger’, ‘Daddy Yoo’ n’izindi, ngo ibihembo byinshi yatwaye ni ibyo muri Nigeria, Ghana, South Africa n’ahandi muri Africa mu bihe bitandukanye kuva yakwinjira mu muziki.
Gusa ngo harimo n’ibihembo mpuzamahanga Wizkid yatwaye birimo ‘1 Grammy Awards’, ‘4 BET Awards, 2 American Music Awards, 6 MOBO Awards, 3 Billboard Music Awards, 2 MTV EMAs, and 5 NAACP Awards’ hamwe n’ibindi.
TANGA IGITECYEREZO