RFL
Kigali

Biden ashobora guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/07/2024 9:32
0


Bamwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka rya Democrats bashyize igitutu kuri Joe Biden bashaka ko yegura bitewe n’imyitwarire yagaragaje mu kiganiro mpaka yagiranye na Donald Trump.



Hashize igihe gito bimenyekanye ko Joe Biden yanduye Covid-19 akaba ari ku mucanga wa Rehoboth  aho yishyize mu kato kugira ngo abanze akiruke iyi ndwara ya Covid-19.

Nyamara nubwo yahuye n’ubwo burwayi, Joe Bieden ari kotswa igitutu n’abayobozi bakuru mu ishyaka rya Democrats bamusaba ko yakwikura mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika hagashakwa undi umusimbura.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko kubera igitutu Biden ari gushyirwaho n’abayobozi bakuru mu ishyaka rye, ashobora gutangaza ko ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza mu mpera z’iki cyumweru.

Barack Obama wakoranye na Joe Biden imyaka 8, aherutse kubwira abagize ishyaka rya Democrats amahirwe yo gutsinda Joe Biden afite ari make cyane bityo hakaba harebwa undi wamusimbura akamuhuhira mu ngata.

Bimwe mu bituma abo mu ishyaka rya Democrats barakuye amaboko kuri Joe Biden, byatewe n’uburyo yitwaye mu kiganiro mpaka yagiranye na Donald Trump ndetse icyo gihe akaba yari ameze nk’umuntu unaniwe byatumye abantu benshi bavuga ko ashaje akwiye gufata akaruhuko nubwo atabikozwa aho we yemeza ko ntacyo Donald Trump amurusha cyane ko benda kungana.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND