RFL
Kigali

Iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/07/2024 9:08
0


Tariki 19 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1553: Lady Jane Grey wahimbwe akabyiniriro ka The Nine Days’ Queen, yasimbuwe n’umwamikazi Mary I w’u Bwongereza, nyuma y’iminsi icyenda gusa yari amaze ari umwamikazi.

1832: Hashinzwe ishyirahamwe ry’abaganga bo mu Bwongereza BMA (British Medical Association), iri shyirahamwe rihuriyemo abaganga b’umwuga bo muri iki gihugu.

1870: U Bufaransa bwatangaje intambara yo guhangana na Prussia.

1912: Ibuye riturutse ku wundi mubumbe (meteorite) rifite uburemere bungana n’ibiro ijana na mirongo icyenda (190 kg), ryaguye mu mujyi wa Holbrook, muri Arizona ryangiza ibitari bike.

1919: Harangijwe intambara ya mbere y’Isi yose, uyu munsi wakurikiye izihizwa ry’umunsi wiswe uw’amahoro ( Peace Day Riots). Abari abarwanyi muri iyi ntambara bahuriye hamwe mu myigaragambyo, batwika Luton Town Hall yo mu Bwongereza.

1947: Yuh Woon-Hyung, umunyapolitiki ukomoka muri Koreya yarishwe.

1976: Muri Nepal hashinzwe pariki y’igihugu yiswe Sagarmatha.

1992: Umucamanza wakurikiranaga byumwihariko ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abazwi nka Mafia, uyu mucamanza ni Paolo Borsellino wo mu Butaliyani, yivuganywe n’aba bakozi biterabwoba mu gitero cya bombe cyabereye ahitwa Polermo. Uyu mucamanza Paolo Borsellino yapfanye n’abapolisi batanu.

1994: Mu Rwanda hagiyeho Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1904: Robert Todd Lincoln Beckwith, umunyamategeko wo muri Leta Zunze z’Amerika, uyu ni we mu ntu wanyuma ukomoka kuri Abraham Lincoln.

1967: Muriel Degauque, umuterabwoba wo mu Bubiligi.

1977: Haitham Mustafa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Sudani.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1913: Clímaco Calderón, Perezida wa Columbia.

1980: Nihat Erim, Minisitiri wa Turukiya.

2004: Zenko Suzuki, Minisitiri w’intebe w’u Buyapani.

2019: Jeremy Kemp, umukinnyi wa filime w’umunyamerika.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND