RFL
Kigali

Byinshi ku Munya-Australia-kazi wigaruriye imitima y'abagabo bubatse adasize n'amakonti yabo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/07/2024 18:54
0


Umukobwa witwa Grace ukomoka muri Australia, akomeje kubyaza umusaruro umwuga we wo gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho amaze gukusanya za miliyoni agahishyi azikuye mu bagabo n’abasore bamwoherereza agatubutse.



Grace w’imyaka 26 y’amavuko, yavuze ko amaze gukusanya miliyoni 2.4 z’amadolari ndetse n’imitungo ibarirwa agaciro kangana na miliyoni 1.5 y’amadolari.

Aherutse gutangaza ko abayeho neza mu nzozi ze kuko yirirwa atembera aho ashaka hose ku isi. Urubuga rwa Youtube ruramwinjiriza cyane kuko ibikorwa bye bikurikirwa n’abantu benshi cyane, ariko abasha kwinjiza agatubutse ayakuye mu bagabo n’abasore bamukunda bakamwoherereza amafaranga. 

Abagabo benshi bamwoherereza amafaranga yo kujya ahantu heza, kurya ibiryo byiza no kugenda mu modoka zihenze ndetse n’ayo kugura peteroli nibo bayamuha.

Yatangarije ikinyamakuru news.com.au ati: "Mfite abagabo benshi bubatse tuvugana kandi nzi neza ko ndi ibanga rikomeye ku bagore n’abakobwa benshi. Rimwe nzabahamagara bari kumwe n’abagore babo usange barazanye.”

Grace yakomeje agira ati: “Rimwe na rimwe noherereza abagabo bubatse amafoto yanjye nambaye imyenda y’imbere gusa, ubundi bakohereza amafaranga menshi kuri telefoni yanjye. Ariko kenshi bananyoherereza amafaranga gusa nta mpamvu na mba. Abasore bo bakunda kunyishyurira amafaranga yo kurya, ay’agakawa cyangwa se aya lisansi.”

Umwe muri aba bagabo wiyita Slave Dave yahaye uburenganzira busesuye Grace kuri konti ye ku buryo n’iyo ahembwe umushahara w’ukwezi wakirwa n’uyu mukobwa akayarya nta n’igiceri yakoreyeho ndetse batanaziranye kuko nta na rimwe barahura imbonankubone.

Bivugwa ko uyu Dave yari umwarimu mu gihugu cya Australia uri mu myaka ya za 20 y’amavuko. Hari ubwo ajya yinginga Grace ngo amwemerere akure amafaranga macye kuri konti ye kugira ngo abashe kwishyura za fagitire z’ukwezi ziba zimutegereje mu rugo.

Dave yavuze ko nyuma yaje gushaka akandi kazi kishyura neza kugira ngo ashobore gukomeza kwishyura Grace amafaranga menshi. 

Yavuze ko yanyuze mu bihe bigoye ubwo yajyaga yoherereza abakobwa benshi amafaranga, kugeza ubwo yahisemo kwegurira burundu konti ye, amakarita ya Banki n’imibare yose y’ibanga na imeri byose ngo bigengwe na Grace, ‘kugira ngo menye neza ko idorali ryose ninjije ryamugezeho.”

Ati: “Nabanye na we muri ubwo buzima ategeka ubuzima bwanjye n’imari yanjye mu myaka ibiri ishize kandi sindanyurwa. Njya ku kazi buri munsi nzi ko umushahara wanjye uzajya kwa Grace kumwishyurira inzara, imyenda, ibiryo n’impano yifuza. Icyo ashaka cyose.”

Dave wenyine yishyura uyu mukobwa amadolari 50,000, kandi si we wenyine umuha amafaranga kuko afite uburyo arya n'abandi bagabo benshi amafaranga kandi menshi.


Grace avuga ko abayeho ubuzima bw'inzozi ze 

Uyu mukobwa amenyerewe cyane ku rubuga rwa YouTube ariko afite uburyo bwe bwihariye yinjizamo amafaranga  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND