RFL
Kigali

Nzungu na Fari bari kubarizwa i Kigali bagiye gukora igitaramo batumiyemo Israel Mbonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2024 16:19
0


Umucuranzi wa Piano wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku bw'ubuhanga bwe mu gucura umudiho w'Igisirimba akoresheje Piano, Nzungu Pianist yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Israel Mbonyi.



Nzungu Pianist n'umugore we Nyasafari Nyahumure bazakora igiratamo kuwa 04 Kanama 2024. Kizabera ku Kimironko kuri Fousqure Citylight Center. Iki gitaramo bise "Dufite Amashimwe Live Recording" bazagifatiramo amashusho y'indirimbo zabo nshya.

Zacharie Mugunga wamamaye nka Nzungu yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 19 Gicurasi 2023. Yagarutse mu Rwanda kuwa 16 Nyakanga 2024 nyuma y'umwaka umwe n'amezi 2 yari amaze muri Amerika. Avuga ko mu bimugaruye i Kigali harimo no gutaramana n'abakunzi be.

Ni igitaramo azafatiramo amashusho y'indirimbo yaririmbanye n'umugore we bahuriye mu itsinda bise Nzungu & Fari. Azaba ari kumwe na Israel Mbonyi, Gisubizo Ministries na Abanaziri Ministries. Uyu mugabo wamamaye nk'umucuranzi w'umuhanga wa Piano, avuga ko amaze gukora indirimbo 8 z'amajwi kuva atangiye urugendo rw'umuziki.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Nzungu Pianist yavuze ko muri iki gitaramo cye n'umugore we batumiye Israel Mbonyi "kubera ko ari inshuti yanjye kandi ni umuvandimwe wanjye kandi ari no mu bantu bagiye banyicaza bakambwira uko ngomba gukora uyu muhamagaro neza".

Nzungu acuranga piano, gusa arimo kwiga n'ibindi bicurangisho nka Guitar bass, Acoustic na Drum. Avuga ko icyo abantu bamwitegaho mu gitarmo ni uko bose bazagira ibihe byiza kuko "ndi gutegura indirimbo 8 harimo 1 ya Kiswahili kandi abantu rwose bazagubwa neza kuko narazisengeye ndizera ko abazizera bazatahana ibisubizo bakeneye ku Mana".

Israel Mbonyi uzaririmba mu gitaramo cya Nzungu na Fari, ni umuramyi ufite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel mu Karere. Amaze kuzuza BK Arena inshuro ebyiri mu bitaramo akora kuri Noheli. Azava kwa Nzungu na Fari yerekeza muri Kenya mu gitaramo cy'amateka kizaba tariki 10 Kanama 2024, azakurikirezeho muri Uganda kuwa 23 na 25 Kanama 2024.


Nzungu n'umugore we Fari binjiranye imbaraga nyinshi mu muziki


Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cya Nzungu na Fari


Ubwo Nzungu n'umugore we bari basesekaye i Kanombe bavuye muri Amerika


Nzungu na Fari basanganiwe n'itsinda rigari ku kibuga cy'indege i Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND