Perezida w’ishyaka rya Green Party wari uhataniye kuyobora u Rwanda , yashimiye abamutoye nubwo atariwe watsinze, abizeza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu byumwihariko guteza imbere Demokarasi nk’uko biri mu ntego nyamukuru z’iri shyaka .
Dr.Frank Habineza wari
umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu watanzwe n’ishyaka rya Green Party,
yashimiye abamugiriye icyizere bakamutora nubwo atagize amahirwe yo kwegukana
intsinzi.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, yagize ati “Banyarwanda, ndashimira cyane abantu bantoye ndetse n’abatoye
Green Party mu kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite. Tuzakomeza
gukorera ibyiza Igihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse no kugira uruhare muri
Demokarasi.”
Dr.Frank Habineza yari yongeye
kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko yiyamamaje mu
mwaka wa 2017 amahirwe ntiyamusekera akongera kugerageza amahirwe muri uyu
mwaka wa 2024.
Ku wa 15 Nyakanga 2024,
nibwo habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ndetse ku mugoroba wo kuri
uwo munsi hasohoka ibyavuye mu matora by’agateganyo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
bigaragaza ko Perezida Paul Kagame ariwe wongeye
gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko Paul Kagame ariwe uri imbere n’amanota 99.15% akurikirwa na Dr
Frank Habineza wagize amanita 0.53% hagaheruka Mpayimana Phillipe wabonye amanita
0.32%.
Mu myanya y’Abadepite,
ishyaka Green Party ryari rifite abakandida 50 bagizwe n’Abagabo 26 n’Abagore
24, babashije kubona amanota angana na 5.30% angana n’abatoye bangana na 462,290.
Dr Frank Habineza
yabashije kuzenguruka mu turere twose tugize Igihugu yiyamamaza ndetse arangiza
ibikorwa bye byo kwiyamamaza afite ikcyizere cya 55% cyo gutsinda amatora.
Ku munsi hamenyekanaga
ibyavuye mu matora by’agateganyo, Dr Frank Habineza yashimiye Perezida Paul
Kagame watsinze aya matora, avuga ko yabarushije amajwi menshi cyane.
TANGA IGITECYEREZO