RFL
Kigali

Tanzania, Kenya na Mozambique mu bamaze gushimira Perezida Kagame watsinze amatora

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/07/2024 9:40
0


Abakuru b'ibihugu bitandukanye barimo Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania, William Ruto uyobora Kenya ndetse na Filipe Nyusi wa Mozambique bari mu bamaze gushimira Perezida Paul Kagame kuba yaratorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.



Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda ku majwi angana na 99.15% nk'uko bigaragazwa n'iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yakozwe ku Cyumweru taliki ya 14 ku Banyarwanda bari mu mahanga ndetse na taliki ya 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Nyuma yo kubona intsinzi, abakuru b'ibihugu bitandukanye bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw'icyizere akomeje kugirirwa n'Abanyarwanda. 

Kuwa Kabiri Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina ni we wabimburiye abandi ashimira Perezida Kagame, ati "Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk’uko byatangajwe n’iby'ibanze byavuye mu matora. Turifuriza u Rwanda amahoro n’iterambere”

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló yanditse agira ati: "Mu izina ry'abaturage ba GuineaBissau, turashimira Perezida Paul Kagame, kuba yongeye gutorwa! Nkwifurije manda nshya irimo amahoro, uburumbuke n'iterambere. Ndashimira abaturage b'u Rwanda".

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi yanditse kuri X ubutumwa bushimira Perezida Kagame, anamwifuriza ihirwe muri manda nshya yatorewe. Ati: "Tubifurije ishya n'ihirwe muri manda nshya mwatorewe n'abaturage b'u Rwanda".

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Perezida wa Kenya, William Ruto nawe yanyuzwe no kongera gutorwa kwa Paul Kagame anamuha ubutumwa bumushimira. Yanditse ati: "Mu izina ry'abaturage na Guverinoma ya Kenya, nejejwe no kugushimira byimazeyo kuba wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Dufatanyije kwishimira amahitamo aboneye y'Abanyarwanda ndetse turakwifuriza intsinzi mu rugendo ruganisha Igihugu cyawe ku mahoro, ituze n'iterambere". Yanavuze ko igihugu cye kizakomeza umubano mwiza n’u Rwanda hagamijwe kubaka Afurika.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashimiye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, anizeza ko bazakomeza gukorana mu guteza imbere umubano w'ibihugu byombi no guharanira ubumwe n'ubusugire bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

Yanditse ati: "Mu izina rya Guverinoma n'abaturage ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame, kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda. Ntegerezanyije amatsiko gukomeza gukorana nawe mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byacu byombi no guharanira ubumwe n’iterambere rya Afurika y’iburasirazuba."


Abaturage b'u Rwanda beretse urukundo rwinshi Perezida Kagame mu bihe byo kwiyamamaza


Perezida Kagame yatsindiye kongera kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND