RFL
Kigali

Mpayimana Philippe yatangaje ko nubwo yatsinzwe mu matora azakomeza urugendo rwa Politiki

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/07/2024 0:51
0


Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga ku mwanya w'umukuru w'Igihugu, yatangaje ko nubwo yatsinzwe amatora, atareka urugendo rwa Politiki kuko yifuza ko igira isura nziza.



Ibi yabitangaje nyuma yuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje iby'ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

Mpayimana Philippe yatangarije Televiziyo Rwanda ko ku byavuye mu matora nta cyo yabivugaho kuko ari iby'agateganyo, bityo ko we n'abandi banyarwanda bategereje kumenya ibyayavuyemo byuzuye.

Ati: "Buriya ndi kimwe n'abandi Banyarwanda bose dutegereje kumenya ibivuye mu matora byuzuye bisesuye. Ibi baratubwira ko ari agateganyo mu by'ukuri ntabwo njyewe nagira icyo mbivugaho kuko Abanyarwanda bashaka abasesenguzi ni mwe muzadufasha kukivuga".

Uyu mugabo yakomeje avuga ko icyo yifuzaga ari uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo ndetse avuga ko atatinda ku mubare w'amajwi yagize n'umubare w'abajyaga aho yiyamamarizaga.

Ati: "Ni ukuvuga ko njyewe icyo nifuzaga ni uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo, ibijyanye n'umubare w'amajwi ndetse n'umubare w'abazaga aho niyamamarizaga ntabwo mbitindaho.

Icy'ingenzi ni uko twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mu buyobozi. Kuba wenda amajwi yagabanyuka ugereranyije n'ayo nagize mu myaka 7 ishize, abanyarwanda bashyire umutima hamwe ntabwo bigaragaza ko ubushobozi bwanjye bwagabanyutse.

Ikiza nifuza ahubwo ni uko Abanyarwanda bareba icyerekezo cya Demokarasi aho kiganisha bakaba ari byo bemeje tukabigendamo gutyo.

Ni nk'uko nabisobanura ngira ngo Abanyarwanda bashyire umutima hamwe turashoboye, Abanyarwanda turashoboye igihe bizaba ngombwa bategereje gushyiraho umuyobozi mushya, umuyobozi usimbura uriho ntibazigere bagira impungenge twarabyerekanye bihagije".

Mpayimana Philippe yavuze ko Abanyarwanda nibarebera mu manota bashobora kugira ngo nta wundi munyarwanda ushoboye ndetse ko igihe cyose azakomeza guharanira kwerekana icyo ashoboye mu gukorera igihugu.

Yanavuze ko urugendo rwa politiki ataruhagarika kuko yifuza ko igira isura nziza. Ati: "Ntabwo narureka kuko Politiki nanifuza y'uko igira isura nziza. Bimwe mu byanzanye muri Politike ni ukugira ngo umurimo wayo uveho igisebo wagize mu Rwanda aho umuntu atagomba kugira inabi ahubwo igihe wunifuriza ineza abaturage ugomba guhorana umutima mwiza.

Niyo mpamvu amanota ngize nubwo ari macye nta kintu bimpinduyeho ku rukundo rw'igihugu cyanjye. Abantoye n'abatantoye ni uko icyo nzirikana ari uko twese turi Abanyarwanda. Ibyo bakoze byose bari bafite impamvu. Tuzakomeza twubake igihugu hamwe kuko hari icyo bashaka kugeraho".

Mpayimana Philippe yasoje ashimira abanyamakuru, abamuhaye hafi mu kwiyamamaza ndetse n'amateze amatwi.


Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.32% nk'uko bigaragazwa n'Ibarura ry'iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND