Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Liza ni izina ry’akabyiniriro ryakuwe ku izina Elisabeth rifite inkomoko mu Giheburayi aho risobanura ngo Imana ni indahiro yanjye cyangwa Imana ni isezerano ryanjye. Bamwe bandika Liza abandi Lisa n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba Liza:
Liza ni umuntu ugira
umutima mwiza, usabana, uganiriza buri wese kandi uzi gutandukanya ibyo akwiye kuvuga n’ibyo
atavuga.
Ni nyamwigendaho, ibintu
bye aba ashaka ko ntawabyivangamo kandi bituma akora cyane ngo agere ku ntego
kuko nta bundi bufasha aba ategereje.
Yita ku buryo agaragara
inyuma, aririmbisha kugira ngo abantu babone ko ibyo ageraho bituruka no ku
buryo asa.
Aba ari umuhanga, mu kwiga
kwe usanga afatwa nk’intangarugero. Yumva yahirwa mu byo akora byose kandi akanabibera
umuyobozi.
Liza aba ari umuntu uzi
gushakisha amafaranga ndetse no kuyacunga ntabwo ari wa muntu usesagura.
Iyo abaye umuyobozi
ibintu byose abitwara neza ariko ntiyihanganira umuntu udakora ibintu neza.
Asa n’umuntu wavamo
intagondwa kuko icyo adashaka nyine ntaba agishaka. Usanga ari umuntu uzi
kwisobanura kandi w’intyoza mu kuvuga amagambo menshi yungikanya.
Kumva ko yitwa Liza
bimwongerera icyizere cyo kwigenga no kuba umuntu uyobora abandi. Ni
umunyadushya kuko buri igihe aba afite utuntu dushya abandi bamwigiraho n'iyo
twaba tudakanganye.
Iyo hagize ibitagenda mu
buzima busanzwe, bigira n’ingaruka zikomeye ku mubiri ugasanga ahora arwaye.
TANGA IGITECYEREZO