Umuhanzikazi Chacha Imfurikeye ushyigikiwe n’abarimo Producer Muriro ndetse na Director C, yashyize hanze indirimbo nshya, akomoza ku nzozi afite mu muziki nubwo agihura n'imbogamizi zinyuranye we afata nk'amasomo.
Chacha Imfurikeye ni
amazina y'ubuhanzi ariko ubusanzwe yitwa Imfurikeye Chartine. Ni umunyempano
mushya warahuye ubumenyi ku Nyundo aho yasoreje nk’umwanditsi w’indirimbo n’ibijyanye
n’injyana mu 2021. Nyuma, nibwo yaje gufunguka abona ko byose yabikora
bigashoboka yinjira mu buhanzi gutyo.
Kuri ubu, uyu muhanzikazi
yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yafatanyije na Ella Rings bise
"Riding High". Ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko bagomba
gukunda ubuzima bwabo kuko ‘tubaho rimwe kandi Imana iba yaranditse byose niyo
igena byose nta mpamvu yo kwicuza.’
Iyi ndirimbo ni iya kabiri akoze nk'umuhanzi gusa na mbere yagendaga akorana n'abahanzi batandukanye abafasha mu kwandika indirimbo.
Muri abo harimo nka France
Mpundu, Ariel Wayz, n'abandi benshi bari kuzamuka neza mu muziki w'u Rwanda.
Akomoza ku mukobwa
bakoranye iyi ndirimbo, yasobanuye ko ari inshuti ye biganye, avuga ko
yamusangije igitekerezo cy’indirimbo yashakaga gushyira kuri EP (Extended Play)
yitegura gushyira hanze mu gihe kiri imbere maze akabimwemerera.
Yakomeje avuga uko yaje
gukorana na Producer Muriro ndetse na Director C, aragira ati“Niko kubibwira Producer
Muriro w'umuhanga cyane adukorera ibintu byiza hanyuma nza kuyumvisha Director
C kuko twari twarakoranye n’indirimbo ya mbere, arayikunda dutegura amashusho
yayo.”
Muri rusange abashyize itafari ku ikorwa ry'iyi
ndirimbo harimo Director C, Producer Muriro, Ayomerci, Simbi Nailla, Olafdatus, Dawest, n’abandi
benshi.
Aganira na InyaRwanda,
Imfurikeye yavuze ko umuziki yawutangiye kera cyane kuko ari ibintu yakuranye
mu maraso nubwo atigeze anyura mu makorali nk’uko abandi bahanzi benshi
bigenda.
Ati: “Rero nawukuriyemo
gusa nk'umwuga nawutangiye mu 2023. Njyewe mfite inzozi zo gukora indirimbo
zitanga ubutumwa nk'umwanditsi cyane cyane buri 'positive!' Nubwo yaba
ibyinitse ariko ikaba ifite igisobanuro runaka."
Yavuze ko kugeza ubu nta
Management afite ari gukorana na Producer Muriro ndetse na Director C.
Nk'umwana w'umukobwa, yavuze ko gukora umuziki ndetse n'ubuhanzi muri rusange bitoroshye muri iki gihe, byumwihariko mu buryo sosiyete ifatamo uyu mwuga ndetse no mu bijyanye n'ubushobozi.
Gusa nubwo bimeze gutya, Chacha yavuze ko 'buri wese aba afite
inshingano Imana yamuremeye agomba gukora ku Isi kandi akazikora neza.'
Yakomeje agira ati: “Imbogamizi ni nyinshi ariko ntekereza ko naryo riba ari ishuri. Nubwo nize umuziki hariya tuba mu kigo rero iyo umuntu asohotse hari irindi shuri ahurira naryo hanze agafunguka amaso.
Njye nta na kimwe nshinja imbogamizi nahuye na zo nyuma
yo kwinjira muri bino bintu kuko byatumye ncangamuka kandi na n’ubu ziracyahari
ndacyakomeje kwiga.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko
mu gihe kiri imbere yifuza kubona abantu banyoterwa no kumva ibihangano bye,
ashimangira ko nta muhanzi n’umwe afatiraho urugero ngo yumve ashaka kuba nka
we kuko yizera ko buri wese agira urugendo rwe mu byo akora.
Ati: “Hari abahanzi
benshi nkunda hano mu gihugu no hanze yacyo ngenda nigiraho utuntu ariko kuba
nkabo sinabikunda.”
Yasoje asaba Abanyarwanda
by’umwihariko abakunda umuziki gufasha abahanzi bakizamuka bakabatega amatwi,
ndetse bakabashyigikira kuko ‘ijya kurisha ihera ku rugo, bo baduteye ingabo mu
bitugu nta kabuza ntaho tutagerana.’
Umuhanzikazi Chacha Imfurikeye ni umuhanzikazi mushya wasoreje amasomo y'ubuhanzi ku Nyundo
Yamaze gushyira hanze indirimbo nshya izagaragara no kuri EP yitegura gushyira hanze
Ni indirimbo yahuriyemo n'umukobwa biganye
Nta Management ihoraho arabona ariko ari gukorana bya hafi na Producer Muriro na Director C basanzwe bafasha abahanzi
">Kanda hano urebe indirimbo nshya Chacha Imfurikeye yafatanyije na Ella Rings bise "Riding High"
TANGA IGITECYEREZO