RFL
Kigali

Filime ivuga ko Abraham Lincoln yari umutinganyi yaciye ibintu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/07/2024 10:17
0


Filime mbarankuru ku buzima bwa Abraham Lincoln wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho yerekanye ko yaryamanaga n'abagabo bahuje igitsina.



Nk'uko bisanzwe, ibyamamare, abanyapolitiki n'abandi bose banditse amateka, bakunze gukorwaho filime mbarankuru ku buzima bwabo. Akenshi izi ziba zishingiye ku bintu byabayeho, ubuhamya n'ibindi. Kuri ubu hasohotse filime ivuga ku buzima bwa Abraham Lincoln yazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byose byakomotse ku mashusho yamamaza iyi filime nshya yitwa 'Lover of Men: The Untold History of Abraham Lincoln'. Iyi ntabwo yibanze ku kwerekana uruhande rwe rwa politiki nibyo yanyuzemo muri White House ubwo yatorerwaga kuba Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Filime y'amateka ya Abraham Lincoln ivuga ko yaryamanaga n'abagabo bagenzi be ikomeje kuvugisha benshi

Icyatangaje benshi ni uko iyi filime yerekana uko Abraham Lincolin yacaga inyuma umugore we Mary Todd Lincoln akaryamana n'abagabo bagenzi be. Iyi filime kandi yerekana amabaruwa Lincolin yandikiranaga n'umugabo w'Umwongereza baryamanaga, amusaba ko yabigira ibanga hagati yabo.

Shaun Peterson wayoboye iyi filime yatangarije Variety Magazine ko iyi filime itagamije gusebya cyangwa kwangiza ibigwi bya Abraham Lincolin ahubwo ko igamije kwerekana uruhande rwe abantu batari bazi, ibyagizwe ibanga ku buzima bwe.

Iyi filime ifitemo 'Scenes' zerekana Abraham Lincolin aryamana n'abagabo bagenzi be

Yavuze ko yashingiye ku mabaruwa yasinzwe nawe, ubuhamya hamwe n'abahanga mu mateka yifashishije bigisha muri kaminuza zirimo Havard. Peterson yavuze ko yatunguwe n'uko hari ibitabo by'amateka yasomye agasanga bivuga ko Lincolin yaryamanaga n'abagabo bagenzi be kurusha uko yaryamanaga n'abagore.

Nubwo iyi filime izasohoka ku mugaragaro ku itariki 16 Nzeri 2024, ntibyabujijwe ko ica ibintu ku mbuga no mu bitangazamakuru. Benshi bagaragaje ko iyi filime ije guhinyuza amateka ya Lincolin ndetse ko bitari ngombwa ko ikorwa kuko bishoboka ko ibirimo ari ibinyoma dore ko mbere hose bitari byaravuzwe ko Lincolin ari umutinganyi.

Iyi filime kandi ivuga ko Abraham yaryamanaga cyane n'abagabo kurusha abagore

PageSix yatangaje ko benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko iyi filime iri muri propaganda y'umuryango wa 'LGBTQ' ugamije kwamamaza no gukundisha abantu imico y'ubutinganyi. Abraham Lincolin abaye Perezida wa kabiri wayoboye Amerika uvuzweho ubutinganyi nyuma ya James Buchanan wabaye Perezida wa 15 w'iki gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND