RFL
Kigali

Demokarasi iragenda itera intambwe - Dr Frank Habineza yagaragaje ishusho y'ibikorwa byo kwiyamamaza amaze gukorera mu Turere 26

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/07/2024 22:56
0


Umukandika w'Ishyaka Green Party mu matora ya Perezida, Dr Frank Habineza, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku migendekere y'ibikorwa byo kwiyamamaza.



Kuri uyu wa Kane, Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu watanzwe n’ishyaka Green Party yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku ishusho rusange y’iminsi ishize atangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kugira ngo abanyarwanda batuye mu mahanga bamenye ibyo abateganyiriza hanyuma ku munsi w’Amatora bazatore bigendeye kubyo wumvishe n’amahitamo yabo.

Agaruka ku ishusho rusange y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze kugenda, Dr Frank Habineza yavuze ko byagenze neza ku rwego ruri hejuru ugereranyije n’uko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora aheruka uretse uturere twa Rulindo na Ngoma avuga ko tutubahirije amategeko n’amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Amwe mu makosa utu turere twakoze, Dr Frank Habineza yavuze ko “Habayeho kutuvangira, gufungisha abantu amaduka, kubwira abantu kujya ahandi ndetse n’ibindi….”

Dr Frank Habineza yavuze ko mu tundi turere 24 amaze kwiyamamarizamo ibikorwa bye byagenze neza cyane ndetse bakakirwa n’ubuyobozi bw’ibanze akaba ari ibintu yemeza ko bitandukanye no mu mwaka wa 2017.

Yagize ati “Mu by'ukuri, wavuga ko bitandukanye na 2017 aho batwohereje mu irimbi, ndetse tugakubitwa, tugaterwa amabuye, aho twafungiranywe muri sitade. Mu by'ukuri, imyumvire yarahindutse cyane. Demokarasi iragenda itera intambwe.”

Ubwo Dr Frank Habineza yabazwaga ku bantu bavuga ko ishyaka rye riterwa inkunga na FPR Inkotanyi, yirenze ararahira avuga ko ibibazo ishyaka rye ryahuye nabyo mu ntangiriro ndetse n’ibizazane yahuye nabyo mu Nteko Ishinga Amategeko bitari kubaho kandi afatanya na FPR Inkotanyi.

Dr Frank Habineza yagize ati “Ese ko muzi neza hari ishyaka riri ku butegetsi rikaba rifite n’amashyaka rimaze imyaka 30 rikorana nayo ndetse bimwe bikaba byaravuye mu masezerano ya Arusha, bakaba bari kumwe nabo imyaka 30 bari muri Guverinoma bonyine, abo ko bahari ndetse hakaba hari abandi biyogereyeho bakaba bagize amashyaka 9 abo bo murabita iki? 

Ese murashaka kumva y’uko abantu twatangiye tuvuga ko turi ishyaka rya Opposition tukanabikubitirwa, tukanabifungirwa, tukajya mu buhunzi, Njyewe ndi ikimenyetso nagiye mu buhunzi. Nakuriye mu buhingire ndangije nkuze nza mu gihugu cyanjye ndongera nsubira mu buhungiro inshuro 2.”

Dr Frank Habineza yavuze ko n’ubwo ayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi adashakira Igihugu ibibi ahubwo ashaka ko Igihugu kibona ibyiza byinshi birenze ibyo gifite.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party, Ntezimana Jean Claude yavuze ko imbaraga Green Party ifite ubu ari uburyo begereye abaturage aho mu myaka yatambutse bari bafite umuyobozi umwe ku rwego rw’Akarere ariko ubu bakaba barabaye benshi.

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2018 kugera mu mwaka wa 2024, twihutiye gushyiraho izindi nzego. Twari dufite inzego zihagarariye ishyaka ku rwego rw’Akarere ariko twashyizeho inzego zihagarariye abagore ku rwego rw’Akarere, dushyiraho inzego zihagarariye urubyiruko kuri buri karere, ku rwego rw’intara ndetse no ku rwego rw’Igihugu. Izo zose aho ziri ntabwo zicaye.”

Dr Frank Habineza umaze kugera mu turere 26 yiyamamaza, arasura utundi turere tune dusigaye kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu. Ku wa Gatanu, ariyamamariza mu turere twa Burera na Musanze mu gihe ku wa Gatandatu umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza kwe azakorera mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge.


Dr Frank Habineza yakoze ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Olympic Hotel 


Ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubimenyekanisha mu banyarwanda batuye mu mahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND