Ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura by'uyu mwaka, byahujwe no kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize no kuzirikana indangagaciro ziwubumbatiye ari zo; kunga ubumwe, kwimakaza umurimo no gukunda Igihugu.
Umunsi w'Umuganura umaze
kuba inkingi ikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda ndetse agaciro kawo gatuma
uhererekanywa mu b'ibyiciro bitandukanye kugeza no ku bakiri bato.
Kuri uyu wa Gatanu, hirya
no hino mu Gihugu habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura mu 2024. Ku
rwego rw'Igihugu, ibi birori byabereye i Mukarange mu Karere ka Kayonza,
ahahuriye abayobozi mu nzego nkuru n'abaturage bo muri ako karere.
Umuganura w’uyu mwaka ufite umwihariko wo kwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize aho mu byo Abanyarwanda bishimira harimo kunga ubumwe, kwimakaza umurimo no gukunda Igihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe
n'ishingiro ryo kwigira’.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko aka Karere gasigaye "kaganuza Igihugu n’amahanga".
Muri uyu mwaka, Akarere ka
Kayonza kejeje toni 36 z'ibigori, toni 34 z'ibishyimbo, toni ibihumbi 12
z'umuceri, toni ibihumbi 22 z'imyumbati, toni 2000 za soya na toni ibihumbi 70
z'urutoki.
Meya Nyemazi Jean Bosco
yagaragaje ko Pariki y'Akagera ibarizwamo inyamaswa eshanu z’inkazi iganuza
Igihugu cyose. Ati: "Uyu mwaka baganuje abaturiye pariki miliyoni 800 Frw.
Zirimo 560 zagiye mu bikorwa n'imishinga biteza imbere abaturage.'
Minisitiri w’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye
abitabiriye ibirori by'Umunsi w'Umuganura ko ‘iyi ntego yo kwigira ikomeze
ishimangire urugendo tumaze kugenda.’
Minisitiri Dr Jean
Damascène Bizimana yavuze ko kuganuzanya bidakwiye kurangirana n'Umunsi
w'Umuganura gusa, aho yagize ati: "Ntituganure ngo dusabane ngo twibagirwe n’abandi
bafite bike, ngo twibagirwe abana bacu. Nidusubira mu ngo zacu tubikomeze,
bizaturange igihe cyose.''
Yasabye Abanyarwanda gukorana umurava no kwimakaza umuco w'ubufatanye kugira ngo biteze imbere.
Ati:"Leta yifuza ko Abanyarwanda bashyira hamwe ngo bashakire ibisubizo
by'ibibazo duhura na byo mu Gihugu cyacu."
I Mukarange hari
hateraniye abaturage benshi byumwihariko abaje kumurika umusaruro bejeje muri
uyu mwaka ushize. Ibyo bishimira bagezeho birimo ibikomoka ku buhinzi
n’ubworozi, ubuzima, serivisi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza umuganura, barashimira Leta yabigishije gukora bakiteza imbere mu bikorwa bitandukanye bishingiye ku buhinzi n'ubworozi.
Mu Murenge wa
Tabagwe, ahabereye ibi birori, barishimira umusaruro wa toni zisaga 1000
z'ibigori na toni zirenze 800 z'ibishyimbo n'ibindi bihingwa birimo imyumbati
n'ibitoki.
Buri
wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda bizihiza umunsi w’umuganura,
abakuze bavuga ko kwizihiza umuhango w’umuganura ari ugusigasira umurage w’u
Rwanda, bitewe nuko ukubiyemo indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Minisitiri Bizimana yavuze ko kuganuzanya bikwiye kuba umuco ntibikorwe ku munsi w'Umuganura gusa
Mu birori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura, abana bagaburiwe bahabwa amata
Imiryango 7 yagabiwe inka
Abaturage b'i Kayonza bamuritse umusaruro w'ibiribwa byera iwabo
TANGA IGITECYEREZO