RFL
Kigali

Uwa Gatanu w'inzoga! Byinshi ku munsi mpuzamahanga wahariwe inzoga wizihijwe uyu munsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/08/2024 16:05
0


Tariki 02/08 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inzoga ku isi hose. Ni umunsi uhabwa agaciro cyane mu bihugu byo mu Burayi na Amerika aho baba bizihiza uwa gatanu wa mbere wo mu kwezi kwa 8. Ese kubera iki bizihiza inzoga kandi bavuga ko atari nziza ku buzima? Hashize igihe kingana gute uyu munsi wizihizwa?.



Ubusanzwe abantu bamenyereye kwizihiza iminsi mikuru itandukanye ndetse no kwizihiza iminsi yihariye yagenewe ibintu runaka yaba ari ku bantu n'ahandi. Imwe mu minsi mpuzamahanga imenyerewe harimo umunsi wahariwe aba mama, umunsi wahariwe umwana w'umunyafurika, umunsi wahariwe abakundana n'indi myinshi. Umunsi wahariwe inzoga wizihizwa kuwa Gatanu wa mbere wa Kanama, ntabwo umenyerewe cyane mu bihugu byo muri Afurika.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe inzoga waje gute?

Umunsi mpuzamahanga w'inzoga uzwi nka International Beer Day (IBD) wabayeho bwa mbere mu mwaka wa 2007 hari kuwa gatanu wa mbere w'ukwezi kwa 8. Umugabo w'umunyamerika witwa Jesse Avshalomov ufite akabari gaciriritse niwe wateranirije abantu hamwe mu kabari ke kuri uyu munsi maze ababwira ko bakwiye kujya bakora ibirori byo kwizihiza inzoga no gusabana kuwa gatanu wa mbere w'ukwezi kwa 8. 

Kuva ubwo abantu batangira kujya bahura kuri uyu munsi bagasangira inzoga mu tubari cyangwa aho bahisemo guhurira maze bagasangira inzoga.

Uko uyu munsi wagiye ukwirakwira ku isi hose

Umunsi mpuzamahanga w'inzoga wabayeho bwa mbere muri 2007 ubera mu gace ka Saint Cruz ho muri California. Kuva uyu munsi wakwizihizwa bwa mbere byatumye abandi bantu bo mu bindi bice babibona nabo batangira kujya bawizihiza. Watangiye kwizihizwa cyane mu bice byo mubburasirazuba bwa Amerika maze bikwira n'ahandi.

Uyu munsi wagiye ukwirakwira cyane ku isi hose aho watangiriye muri Amerika ukagera mubindi bihugu birimo Argentine, Armenia, Australia, Canada, Ireland, Israel, Mexico, New Zealand, Hong Kong, Brazil, France, Germany, Greece, Spain, Poland, Peru n'ahandi henshi. Ku mugabane wa Africa uyu munsi usanzwe wizihizwa mu bihugu 2 gusa ari byo Africa y'Epho hamwe na Uganda.

Intego 3 zatumye uyu munsi ushyirwaho:

1.Guhuriza abantu hamwe bakishimira uburyohe bw'inzoga

2.Kwizihiza abo bose bakora inzoga n'abazicuruza

3.Guhura kw'abantu baturuka ahantu hatandukanye bagasangira inzoga zo mu bice bitandukanye.Urugero:Umuntu utuye mu Bufaransa agahura nuwo muri Israel bagasangira inzoga,buri umwe yitwaye iyo mugihugu cye akayiha undi akumva uko imeze gutyo gutyo...

Kugeza ubu umunsi mpuzamahanga w'inzoga wizihizwa mu mijyi 208 yo ku isi hose,mu bihugu 80 byo kumigabane 6 igize isi.

Icyitonderwa:Inzoga zizihizwa uyu munsi ni inzoga za rufuro(beer) ntabwo ari inzoga zo mu bundi bwoko nka Liquor,Whiskey cyangwa Wine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND