RFL
Kigali

Sekuru yabaye Depite: Bella Kombo ufashe ibendera rya Gospel mu Karere agiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2024 16:54
0


Buri mwaka hagaragara impano z'agatangaza mu muziki. Uwavuga ko Bella Kombo yahiriwe cyane n'umwaka wa 2024 ntiyaba abeshye kuko indirimbo yose ari gusohora iri gusamirwa hejuru. Nta gushidikanya rwose ni we muhanzikazi ufashe ibendera rya Gospel mu Karere.



Umwaka wa 2023 na mbere yaho, abari bazi Bella Kombo ni mbarwa. Ariko 2024 yamuhinduriye amateka mu buryo bukomeye, umuziki we unyura imitima ya benshi, izina rye riramamara cyane. Mu gihe bizwi ko Israel Mbonyi ari we muhanzi w'umugabo ukunzwe cyane mu Karere, Bella Kombo ubu niwe muhanzikazi ukunzwe bikomeye mu Karere.

Nonese Bella Kombo uri gukangaranya East Africa ni muntu ki? 


Bella Kombo ni umuhanzikazi wavukiye muri Tanzania, akaba ari naho atuye akanahakorera umurimo w'Imana. Yabonye izuba tariki 20 Gicurasi 1992. Yagerageje gukora umuziki usanzwe, anitabira irushanwa ryo kugaragaza impano, nyuma yo kubona atabaye uwa mbere, abigiriwemo inama na nyina, yanzura gukora umuziki wa Gospel.

Bella Kombo ni umwana wo mu bakire kuko nyina ari Jacqueline Wolper umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania wanamamaye muri sinema. Bella ni umwuzukuru w'umunyapolitike ufite amateka akomeye muri Tanzania ari we Kombo Suleiman Kombo wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Bitewe no kuba avuka mu muryango uzwi mu myidagaduro no muri Politike, nawe byaramworoheye cyane kuvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Magingo aya, Bella Kombo akurikirwa n'abarenga ibihumbi 205 ku rubuga rwa Instagram. Kuri Youtube, afite abamukurikira ibihumbi 190.

"Alpha Omega" niyo ndirimbo ye ya mbere bigaragara ko yageze kuri Youtube mu myaka 7 ishize - imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 180. Icyakora amakuru avuga ko indirimbo yise "Ninogeshe" ari yo yamwinjije mu muziki. Mu 2022 ni bwo yakoze indirimbo yise "Nifinyange" yakunzwe cyane n'abarenga Miliyoni 4, kuva ubwo atangira kumenyekana.

Amateka avuguruye yayandikiwe n'indirimbo ye "Ameniona" yakoranye Zoravo uheruka mu Rwanda ku butumire bwa Jado Sinza. Tariki 13 Kanama 2023 ni bwo iyi ndirimb yageze hanze, igira igikunduro cyinshi dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube m mu mezi 11 gusa imazeho. 

Iyi ndirimbo irakunzwe cyane muri Tanzania, Kenya no mu Rwanda na cyane ko ubwo Zoravo aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, yayiririmbanye n'abahanzi b'ibyamamare muri Gospel barimo Aline Gahongayire, Jado Sinza, Tonzi, Gaby Kamanzi na Annette Murava.

Tariki 14 Mata 2024 ni bwo Bella Kombo yafunguriwe amarembo mu muryango w'ubwamamare mu muziki wa Afrika. Hashize amezi 3 gusa akoze indirimbo yise "Mungu Ni Mmoja" yaciye impaka mu muziki we, kandi na "Ameniona" iracyari mu kazi kose kuko abayireba bakomeje kwiyongera cyane buri munsi.

"Mungu Ni Mmoja" ni indirimbo Bella Kombo yakoranye na Evelyn Wanjiru na Neema Gospel Choir. Mu mezi 3 gusa imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 7 [7,594,782] ibintu bigaragaza ko ishobora kuba indirimbo y'umwaka wa 2024.

Bella Kombo agiye gutaramira mu Rwanda muri uyu mwaka


Bella Kombo azataramira mu Rwanda mu giterane cyiswe "Thanksgiving Conference" kizaba tariki 14-18 Kanama 2024. Ni igiterane cyateguwe na Revival Palace Community Church Bugesera iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime. Cyubakiye muri Zaburi 126:3 hvuga ngo "Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye". Azasangira "stage" na El Shaddai.

Kuva kuwa Gatatu kugeza kuwa Gatanu, iki giterane kizangira saa Kumi z'umugoroba kugeza saa Moya z'Ijoro. Kuwa Gatandatu, kizatangira saa Mbiri za mu gitondo kugeza saa Cyenda n'amanywa. Ku Cyumweru, kizatangira saa Munani z'amanywa, gisozwe saa Mbiri z'umugoroba. 

Abazagabura ijambo ry'Imana muri iki giterane cy'amashimwe kigiye kubera mu Karere ka Bugesera, ni Bishop Dr. Daryl Forehand (USA), Pastor Dr. Inam Tumusime (Rwanda), Apostle Dr. M. Rueal McCoy, Sr (USA) na Bishop Dr. James Mulisa Umushumba Mukuru w'amatorero ya Revival Palace Church mu Rwanda.


Bella Kombo arakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki wo kuramya Imana


Bella Kombo ubwo yari yahuye na Mercy Chinwo waririmbye "Excess Love"

Kwambara neza abikomora kuri Nyina ufite izina rikomeye muri sinema no mu mideli


Bella Kombo akomeje kunyeganyeza inkuta z'umuziki wa Gospel mu Kerere


Bella Kombo ategerejwe mu Rwanda mu giterane cyo gushima Imana


Igiterane cyatumiwemo Bella Kombo kizabera i Nyamata mu Karere ka Bugesera

REBA INDIRIMBO YA BELLA KOMBO IKUNZWE BIHEBUJE YAMWICAJE KU NTEBE Y'UBWAMIKAZI MURI EAC


REBA INDIRIMBO "AMENIONA" YASHYIZE BELLA KOMBO KU RUNDI RWEGO


REBA INDIRIMBO "NIFINYANGE" YACIRIYE INZIRA BELLA KOMBO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND