RFL
Kigali

Neymar yahishuye ko yashatse kureka umupira w'amaguru

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/08/2024 16:09
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil na Al Hilal, Neymar Jr yahishuye ko yashoboraga kureka umupira w'amaguru burundu bitewe n'imvune aheruka kugira.



Ibi uyu mukinnyi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa n'abarenga Miliyoni 223. Yavuze ko ubwo yari yaravunitse yanyuze mu minsi igoye ndetse hakaba hari igihe cyageze agashaka kubireka iby'umupira.

Ati: "Nyuma yo kugira iyi mvune, hari iminsi igoye, hari iminsi nashakaga kubireka iby'umupira. Byari bigoye kunyura muri ibi byose".

Uyu mukinnyi yanavuze ko ariko hari uburwanyi butuma udahagarara ndetse ko Imana ari yo mbaraga ze. Ati: "Gusa hari uburwanyi butuma udahagaragara kugeza ugeze ku cyo ushaka! Imana ni yo mbaraga zanjye, n'igihome cyanjye. Tuzakomeza kurwana buri munsi."

Mu Ugushyingo 2023 ni bwo Neymar yagize ikibazo cy'imvune ubwo ikipe ye y'igihugu ya Brazil yakinaga na Uruguay mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Hafashwe umwanzuro ko agomba kubagwa ndetse birakorwa bigenda neza gusa birangira hafashwe umwanzuro ko azamara igihe k'ingana n'amezi 8 adakandagira mu kibuga.

Kuri ubu Neymar ari gukira ndetse biteganyijwe ko azatangirana n'ikipe ye ya Al Hilal yo muri Arabia Saudite umwaka utaha w'imikino wa 2024/25.


Neymar yashoboraga kureka umupira kubera ikibazo cy'imvune amaranye iminsi 

Neymar yagize imvune ubwo ikipe ye y'igihugu ya Brazil yakinaga na Uruguay mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND